Muri iki gihe, abenshi berekeje amaso yabo ku rubuga rwa YouTube, kuko kugeza uyu munsi ari rwo rutanga agatubutse kandi rutaruhanya mu kurugiraho konti.
IGIHE yakusanyije filime zitandukanye ziganjemo inshyashya ziri ku rubuga rwa YouTube, zitangiye kwigarurira imitima ya benshi bakurikirana sinema nyarwanda.
“Stick Around”
Ni filime imaze igihe gito kuri YouTube. Ifite ibice bifite ubutumwa butandukanye, kimwe kimwe gifite uburebure burenga isaha.
Muri make ntabwo ari uruhererekane rwa filimi nk’inyinshi zikinwa muri iki gihe. Yateguwe na Nkusi Queen uzwi nka La Queen, murumuna wa Nkusi Lynda umaze kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro kuva ubwo yitabiraga Miss Rwanda.
“Ikarita y’Urupfu”
Iyi filime y’uruhererekane ifite inkuru ivuga ku mugabo washatse umugore afite undi mwana, ahageze wa mugore abyara undi mwana utari uw’uwo mugabo bashakanye.
Uwo mugabo wari umukire, yaje kwitaba Imana, asiga araze imitungo ye umwana wa mbere. Nyuma yo gupfa, hatangiye intambara hagati y’abana na nyina washakaga kwigarurira iyo mitungo yose.
Iyi filime yanditswe inayoborwa n’umusore witwa Mugwaneza Abdul ‘Cobby’. Uyu mugabo watangiye Sinema mu mwaka wa 2012, yagize uruhare muri filime zitandukanye zirimo ‘Amarira y’urukundo’, ‘Inzozi mbi’, ‘Isi Ntisakaye’ n’izindi.
Iyi filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda nka Nyirankotsa, Scott, Kevine Dangote, Sharon uzwi mu ‘Indaya y’Umutima’, Rachel uzwi muri ‘My Father in Law’, Sandrine wakinnye muri ‘Urukundo rw’Inzitane’ n’abandi.
“The Dream”
Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, barimo Rukundo Arnold wamamaye muri sinema nka Shaffy, bari kugaragara muri filime “The Dream”, igaragaramo umukobwa wakunze umuhungu, akanga kumuvaho nyamara umuhungu atakimushaka.
Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku buzima abantu banyuramo cyane cyane abakundana, aho umwe ashobora kunaniza undi ashaka ko amuvaho ariko ntave ku izima.
Mugwaneza watangiye Sinema mu 2012 yanyuze muri filime zitandukanye zirimo ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Inzozi Mbi’ na ‘Isi Ntisakaye’.
“Umukire w’umu-millionaire yihinduye umukozi wo mu rugo kubera urukundo”
Ni filime nshya iri mu zigezweho mu Rwanda. Iyi filime na yo imaze kwigarurira imitima ya benshi. Ni inkuru y’umusore w’umukire wihinduye umukozi wo mu rugo kubera urukundo.
Ni filime igaruka ku bubabare abantu bahura nabwo mu rukundo, ubugambanyi n’ibindi bitandukanye abantu bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
“Inkomoko”
Dusenge Clenia wamenyekanye nka Madedeli muri sinema y’u Rwanda, amaze iminsi atangiye gusohora filime ye bwite y’uruhererekane yise ‘Inkomoko’. Amaze gushyira hanze uduce tune tw’iyi filime.
Ni filime igaragaramo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda nka Emmanuel Rugaba na Kakuze Cecile.
Mu kiganiro na IGIHE, Madedeli mu minsi yashize ubwo yatangiraga kuyishyira hanze, yavuze ko yari amaze iminsi mu myiteguro yo gukora filime ye bwite. Ati “Uyu ni umushinga wagutse ugizwe na filime y’uruhererekane ifite inkuru zivuga ku nkomoko y’ibibazo benshi bakunda guhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.”
Madedeli ahamya ko iyi filime izagaragaza ingeri zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, hibandwa ku bibazo biba mu miryango.
Uretse Papa Sava yamamayemo, Madedeli yanamenyekanye muri filime nka ‘Indoto’, ‘Kaliza wa kalisa’ na ‘The Bishop’s Family’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!