Ubu bufatanye bwatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye muri Zari Court ubwo ZACU Entertainment yizihizaga imyaka itatu imaze.

Misago Nelly Wilson watangije ZACU yavuze ko kuba batangiye ubu bufatanye ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda. Ati “Uyu munsi nishimiye gutangaza ubufatanye bushya na RwandAir. Guhera ubu ibikorwa by’abakinnyi ba filime nyarwanda bigiye kujya bigaragara mu ndege za RwandAir. Ni ikintu gikomeye.”

Yakomeje avuga ko akamaro k’ubu bufatanye uretse kugaragara kwa sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, bizanafasha abasanzwe bakora filime kubona amafaranga bagakomeza gukomeza gukora filime nyinshi.

Fiona Mbabazi ushinze itumanaho muri RwandAir yavuze ko ari ingenzi kuba iki kigo cyinjiye mu bufatanye na ZACU, kuko bizatanga umusaruro ukomeye mu kuzamura sinema nyarwanda.

Ati “Kugeza ubu aho turi naho ubukungu bw’igihugu buri, ubukungu bushingiye ku buhanzi buri gukura nk’uko twese tubizi. Ni ingenzi kuba nkatwe RwandAir twinjiye mu bufatanye na ZACU Entertainment, mu kuzamura impano z’imbere mu gihugu ndetse tukagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi. Nk’uko mubizi ZACU ni umwe mu miyoboro ikomeye dufite, twishimiye kuba tugiye kugira ibiganiro bya ZACU muri porogaramu dufite.”

Yakomeje avuga ko ari ikintu cyo kwishimira, kuba abagenzi ba RwandAir bagiye kujya bareba filime nyarwanda bari mu ndege.

Ati “Ni igice cy’ingamba z’u Rwanda, ni uko tugomba kugeza umuco nyarwanda ku Isi hose. Ibi bisobanuye ko abagenzi bacu bari mu ndege batazabona gusa ubukerarugendo bwacu cyangwa umuziki nyarwanda, ahubwo bazicara bishimye, banyurwe bareba na filime zacu. Ibi ni ibintu dukwiye kwishimira, ibintu bitwerekana abo turi bo ariko binatuma umuco wacu ukomeza gukura.”

Amasezerano y’ubu bufatanye azamara imyaka itatu ishobora kongerwa.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua isanzwe ikorana bya hafi na ZACU afatana ifoto n'abayobozi ba ZACU
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua isanzwe ikorana bya hafi na ZACU afatana ifoto n'abayobozi ba ZACU
Misago Nelly Wilson watangije ZACU yavuze ko kuba batangiye ubu bufatanye ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda
Misago Nelly Wilson watangije ZACU yavuze ko kuba batangiye ubu bufatanye ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda
Fiona Mbabazi ushinze itumanaho muri RwandAir yavuze ko ari ingenzi kuba iki kigo cyinjiye mu bufatanye na ZACU, kuko bizatanga umusaruro ukomeye mu kuzamura sinema nyarwanda
Fiona Mbabazi ushinze itumanaho muri RwandAir yavuze ko ari ingenzi kuba iki kigo cyinjiye mu bufatanye na ZACU, kuko bizatanga umusaruro ukomeye mu kuzamura sinema nyarwanda
Filime za ZACU zigiye gutangira kwerekanwa mu ndege za  RwandAir
Filime za ZACU zigiye gutangira kwerekanwa mu ndege za RwandAir
Nyuma abantu bakorana na ZACU bose bafatanye ifoto n'abayobozi bayo
Nyuma abantu bakorana na ZACU bose bafatanye ifoto n'abayobozi bayo