Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Ukwakira 2025. Aho Misago Nelly Wilson watangije ikigo cya ZACU Entertainment, yavuze ko iyi filime iri mu zindi nyinshi bateganya kwerekana mu mpera z’uyu mwaka. Ati “Tubahishiye byinshi birimo no gusubukura filime ya ‘Seburikoko’ yakunzwe cyane.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo irimo ubuzima bwo mu cyaro, kuri iyi nshuro izagaragaza Seburikoko w’umuherwe wabonye amafaranga. Iyi filime yanditswe na Iriniga Deny ndetse na Musabe Bernard Wanny. Ni mu gihe kandi Iriniga ariwe wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo.
Izagaragaramo abakinnyi barimo Niyitegeka Gratien uzakinamo ari Seburikoko, Antoinette Uwamahoro ukinamo ari umugore we witwa Siperansiya, Umuganwa Sarah ukinamo ari umwana wa Seburikoko aho aba yitwa Mutoni, Regero Nobert, Mugisha Emmanuel, Uwabeza Leocadie, Jean Trezor Muhoza n’abandi.
Iyi filime izatangira gutambuka kuri ZACU TV guhera ku wa 01 Ukuboza 2025.
Uretse Seburikoko kandi ZACU iteganya gushyira hanze izindi filime mu mpera z’uyu mwaka zirimo ‘The Bridge of Christmas’ ivuga ku bihe bya noheli n’ubunani izajya hanze mu Ukuboza, ‘Ibyahishuwe’ izajya hanze muri uku kwezi kw’Ukwakira, ‘Rukuruzi’ izajya hanze mu Ugushyingo na ‘What a Day’ izajya hanze muri Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!