00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ya Bobi Wine yashyizwe mu zihataniye ibihembo bya Oscars

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 January 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Filime mbarankuru ya Bobi Wine yitwa "Bobi Wine: The People’s President", yashyizwe ku rutonde rw’izihataniye ibihembo bya Oscars bigiye gutangwa ku nshuro ya 96, bikaba byitezwe ko bizatangirwa i Los Angeles tariki 10 Werurwe 2024.

Iyi filime ya Bobi Wine yayobowe inatunganywa na Bwayo Moses afatanyije na Christopher Sharp, bakaba barayikoze bagendeye ku buzima bw’uyu mugabo umaze kubaka izina mu muziki no muri Politike ya Uganda.

Filimi "Bobi Wine: The People’s President" ya Bobi Wine ihatanye mu cyiciro cya ’Documentary feature film’ aho ihatanye n’izirimo 20 Days in Mariupol, The Eternal Memory, Four Daughters, To Kill Tiger kimwe na The Wonderful Story of Henry Sugar.

Izindi filimi zihataniye ibihembo bya Oscars zirimo Poor Things iri mu byiciro 11, Killers of the Flower Moon ihatanye mu byiciro icumi, Barbie ihatanye mu byiciro umunani, Maetro iri mu byiciro birindwi na American Fiction, Anatomy of a Fall, The Holdovers, The Zone of Interest zihatanye mu byiciro bitanu buri imwe.

Abakinnyi ba filime barimo nka Cillian Murphy, Emma Stone, Robert Downey Jr na Da’Vine Joy Randolph bahataniye ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza.

Filime ya Bobi Wine yashyizwe mu zihataniye ibihembo bya Oscars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages