Iyi filime ya Bobi Wine yayobowe inatunganywa na Bwayo Moses afatanyije na Christopher Sharp, bakaba barayikoze bagendeye ku buzima bw’uyu mugabo umaze kubaka izina mu muziki no muri Politike ya Uganda.
Filimi "Bobi Wine: The People’s President" ya Bobi Wine ihatanye mu cyiciro cya ’Documentary feature film’ aho ihatanye n’izirimo 20 Days in Mariupol, The Eternal Memory, Four Daughters, To Kill Tiger kimwe na The Wonderful Story of Henry Sugar.
Izindi filimi zihataniye ibihembo bya Oscars zirimo Poor Things iri mu byiciro 11, Killers of the Flower Moon ihatanye mu byiciro icumi, Barbie ihatanye mu byiciro umunani, Maetro iri mu byiciro birindwi na American Fiction, Anatomy of a Fall, The Holdovers, The Zone of Interest zihatanye mu byiciro bitanu buri imwe.
Abakinnyi ba filime barimo nka Cillian Murphy, Emma Stone, Robert Downey Jr na Da’Vine Joy Randolph bahataniye ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!