Ni ku nshuro ya Kane Mashariki African Film Festival igiye kubera mu Rwanda, bwa mbere yabereye muri Kigali Serena Hotel mu mwaka wa 2015, muri Werurwe 2017 ibera kuri Grand Pension Plaza, ryaherukaga kuba muri Werurwe 2017 mu muhango ukomeye wabereye mu ihema ryahoze ari irya Camp Kigali[ubu hasigaye hitwa Conference and Exhibition Village].
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2018, ni bwo hasohotse urutonde rwa filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ndetse n’izihataniyemo ibihembo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’igihugu, Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane muri rusange.
Tresor Senga washinze Mashariki African Film Festival yabwiye IGIHE ko filime zizerekanwa n’izizahembwa muri Mashariki African Film Festival zatoranyijwe hagendewe ku mwihariko zitandukaniraho n’izindi ariko hanarebwa izihuje n’intego bihaye kwizihiza igira iti "Value, Image, Identity".
Yagize ati "Akenshi na kenshi turebera ku mashusho n’uko inkuru yayobowe n’amajwi arimo ndetse n’imikinire, bikadufasha kumenya filime nziza itoranywa ariko by’umwihariko ifite aho ihurira n’intero twihaye y’agaciro ishusho, n’abo turi bo nk’Abanyafurika cyangwa nk’Abanyarwanda. Ibi biriyongeraho n’agaciro n’umwanya umugore aba afite mu muryango."
Yavuze ko umwihariko uzaranga Mashariki African Film Festival kuri iyi nshuro ari uko izerekanirwamo filime zakoranywe ubuhanga by’umwihariko n’izagiye zishimwa mu bihembo zigatoranywa guhatanira ibihembo bikomeye ku Isi.
Yagize ati "Uyu munsi dufite amafirime meza kandi menshi atandukanye n’ayo twari dufite mu myaka yashize, hari n’ayo tuzerekana yari ari mu marushanwa mpuzamahanga nka Oscars n’ayandi maserukiramuco akomeye, kuzibona ntabwo byari byoroshye. Turitegura kwakira abantu benshi bageze ku 4500 bakubye kabiri abo twari twabonye ubushize."
Mu zizerekanwa zanyuze mu bihembo bya Oscars harimo "Train of Salt and Sugar" yahatanye mu cyiciro cya "Best Foreign Language Film", yakozwe n’Umunya-Mozambique Licino Azevedo ndetse n’iyitwa "Kalushi: The Story of Solomon Mahlangu" igaruka ku nkuru yo kurwanya amatwara ya Apartheid, yakozwe n’Umunyafurika y’Epfo witwa Mandla Dube.
Mashariki African Filim Festival izafungurirwa muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 25 Werurwe risozwe ku wa 31 Werurwe 2018. Ibikorwa by’iri serukiramuco bizajya bibera ahantu hatandukanye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba harimo Century Cinema, Impact Hub [The Office], Cine Star, Maison Des Jeunes Kimisagara no muri Goethe Institute.
Usibye filime zizajya zerekanwa hateguwe n’ibindi bikorwa birimo amahugurwa yo gukora filime ku bagore n’abandi no ku bifuza gukora filime z’amashusho ashushanyije [animation].
Abanyarwanda bayoboye filime bari mu bahataniye ibihembo muri uyu mwaka ni Clementine Dusabejambo wakoze ’A place for myself’, ’Ishimwe Samuel Karemangingo’ uherutse no guhembwa mu iserukiramuco rikomeye mu Budage; Shyaka Kagame abikesha filime yise ’Bounty’. Mu zihataniye ibihembo mu karere harimo ’Secret of Happiness’ ya Mutiganda Wa Nkunda n’iyitwa ’Strength in Fear’ ya Mutuyimana Ella.
Mashariki African Film Festival igamije guteza imbere sinema ya Afurika n’inkuru z’Abanyafurika ubwabo ari nazo zerekanwa cyane kurusha izo mu bindi bihugu. Izakorewe hanze ya Afurika zerekanwa muri iri serukiramuco ni izikubiyemo inkuru zivuga kuri Afurika gusa.
Ibirori by’umwaka ushize byasojwe hahembwe filime esheshatu zakozwe mu buryo bwihariye kurusha izindi mu byiciro bibiri binini harimo izo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’izo ku Mugabane wa Afurika muri rusange[mu ngeri zitandukanye, Filime ndende, filime ngufi na filime mbarankuru].
Muri batandatu bahembwe harimo Abanyarwanda babiri Emmanuel Harris Munezero wakoze filime ngufi yitwa ‘It Works’[yahawe igihembo cya Best Short Fiction Film] undi ni Habib Kanobana wakoze filime yitwa ‘Football For Peace’[uyu yahawe igihembo cya Best Short Documentary].
Ibyiciro bihataniwemo ibihembo muri Mashariki African Film Festival
Rwandan Short Fictions
– A Place for Myself ya Dusabejambo Clementine (Rwanda)
– Akarwa ya Yuhi Amuli (Rwanda)
– Imfura ya Ishimwe Samuel (Rwanda)
– Pay Back ya Dukundane James (Rwanda)
– She Wasn’t Me ya Sangwa Deus (Rwanda)
– Strength in Fear ya Mutuyimana Ella (Rwanda)
– The Secret of Happiness ya Mutiganda Wa Nkunda (Rwanda)
– Yes We Can ya Habumugisha Emiel (Rwanda)
– The Discord ya Girishya Serge (Rwanda)
East African Short Fictions
– Black And White ya Musoke Ali (Uganda)
– La Photo De Ma Famille ya Nshimirimana Eric (Burundi)
– Mahr ya Roger Matelja Mugabirwe (Uganda/Egypt)
– Pendo ya Musembi Faith (Kenya)
– Secret of Happiness ya Mutiganda Wa Nkunda (Rwanda)
– Strength in Fear ya Mutuyimana Ella (Rwanda)
– Super Mama ya Pande Christina (Tanzania)
– Tamala ya Zagamba Goodhope (Tanzania)
African short fictions
– A place for myself ya Clementine Dusabejambo (Rwanda)
– Black Spirit ya Chakib Taleb Bandiab (Tunisia)
– Engulfed ya Kojo Owideru (Ghana)
– Escape ya Rim Nakhli (Tunisia)
– Hands ya Frank Lea MALLE (Cameroun)
– Imfura ya Ishimwe Samuel (Rwanda)
– Junkyard ya Karima Guenouni (Morocco)
– Les escales de l’oubli ya Jean Luc Sylvain Miheaye (Togo)
– Mama Bobo ya IbrahimaSeydi & Robin Anderfinger (Senegal, Belgium & France)
– Mayi ya D’asilveira Ajete (Togo)
– One to one ya Heni Hnana (Tunisia)
– One week two days ya Marwa Zein (Sudan)
– Refraction ya Boussaber Lahoucine (Morocco)
– Une peine à vivre ya Omar Amroun (Morocco)
African documentaries
– Eve Kornou ya Magdaleine Eyran kwashe (Ghana)
– Filles Bk ya Francine Nyakabwa (Rdc)
– Inflection ya Minie Kumi (Ghana)
– Le Silence De Lydie ya Aissata Ouarma (Burkina Faso)
– Memory of Missionaries ya Delphine Wil (RDC)
– Oh! ya Boitshoko Jeremia (Botswana)
– Place a La Revolution ya Parfait Kabore (Burkina Faso)
– Salt Water Survivors ya Musembi Faith (Kenya)
– Sur Le Chemin Des Phosphate ya Malik El Manoug Mohammed Nadrami (Morocco)
– Bounty ya Shyaka Kagame (Rwanda & Switzerland)
– Trésor Tissé ya Niyonsaba Mireille (Burundi)
– Une Lettre A Paxy ya Tshoper Kabambi (Rdc)
– Who Am I ya Kahiu Wanuri & Nick Redding (Kenya)
African feature films
– Children of the Mountain ya Priscilla Anany (Ghana)
– Hayat ya Laouf Sebbahi (Morocco)
– In Wonderland ya Jamal El Khanussi (Morocco)
– Kalushi ya Mandla Dube (South Africa)
– Les Voies Du Désert ya Daoud AouladSyad (Morocco)
– Mona ya Anthony Abuah (Ghana)
– T-Junction ya Amil Shivji (Tanzania)
– Train of Salt and Sugar ya Licino Azevedo (Mozambique)
– Wallay ya Berni Goldblat (Zimbabwe & Switzerland)
PANORAMA
– A raging People ya Frederic Ragny (France & Burkina Faso)
– Accra Power ya Sandra Krampellhuber & Andrea Verena Strasser (Australia & Ghana)
– Burkinabe Rising ya Iara Lee (Burkina Faso & Brazil)
– Cahier Africain ya Heidi Specogna (Switzerland & Central Africa)
– Kayabike ya Mattia Trabucchi (Italy & South Africa)
– Malgache d’Amérique ya Alex B. Martin (Canada)



















TANGA IGITEKEREZO