00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zakunzwe na benshi zitegerejwe mu 2023

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 5 November 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Mu gihe turi gusoza umwaka wa 2022, ibigo bitegura filime nka Marvel Studio, HBO, Netflix n’izindi, byateguje inshya zizasohoka muri 2023.

Muri izi filime nshya harimo izo bari barasohoye ibice byazo bya mbere bigakundwa, nyuma hagatangazwa ko bari gutegura ibindi bice ku bakunzi bazo.

IGIHE yabateguriye filime eshanu zitegerereranyijwe amatsiko n’abakunzi bazo mu 2023.

Creed III

Creed ni filime igaruka ku nkuru y’umusore utarigeze amenya se wahoze ari umuteramakofe, nyuma akaza gutera ikirenge mu cye, abifashijwemo n’uwahoze ari umuteramakofi watwaye ibikombe byinshi. Igice cya mbere cyasohotse mu 2018.

Yagaragayemo ibyamamare muri sinema bitandukanye nka Micheal B. Jordan na Sylvester Stallone.

Igice cyayo cya gatatu cyitazagaragaramo Sylvester Stallone kizasohoka ku wa 3 Werurwe 2023, incamake yagiye hanze igagara Adonis Creed arimo atera imbere mu buzima bwe bw’iteramakofi n’umuryango we.

Damian, inshuti ye yo mu bwana akaba yarahoze ari umukinnyi w’iteramakofe yagarutse nyuma yo gufungwa, guhangana n’inshuti ye Adonis nibyo bimurangaje imbere kugirango yerekana ushoboye.

John Winck: Chapter 4

John Winck ni filime ivuga ku mugabo wahoze ari umwicanyi kabuhariwe, nyuma yo gushaka umugore akabihagarika.

Gusa nyuma yuko umugore we apfuye, bakiba imodoka ye n’imbwa yarasigaranye, abisubiramo ahiga abamwiciye ashaka kwihorera.

Igice cya 4 kizasohoka ku wa 24 Werurwe,2023, kigararagaza igiciro kiri ku mutwe wa John Winck mu kumuhiga kigenda cyiyongera, afata ingamba zo guhangana na bari kumuhiga ku Isi kuva i New York, i Paris, mu Buyapani kugera i Berlin.

Ku bice byinshi byasohotse, igice cya 4 kizanyemo ibindi byamamare bisanzwe bikina film nka Donnie Yen wo muri IP man na Scott Adkins wo muri Undisputed.

The little mermaid

Ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa muto uteye nk’ifi, akora amasezerano n’umupfumukazi w’inyanja, kugirango agurishe ijwi rye ryiza ku maguru y’abantu kugirango abashe kuvumbura Isi iri hejuru y’amazi.

Iyi filime izasohoka ku wa 26 Gicurasi 2023, mu bice byatambutse mu myaka yashize, n’ubwambere hakoreshejwe umwirabura nk’umukinnyi w’imena, Halle Bailey, akaba n’umuhanzikazi wo muri America ukunzwe n’abatari bake.

The Guardians of the Galaxy Vol 3

Ni filime itegurwa na Marvel Studio, ishingiye ku bantu bafite imbaraga zidasanzwe baremwe bitandukanye, babaye intwari mu gutabara isanzure ry’Isi.

Igice gikurikiraho ku ntwari z’abarinzi mu isanzure, barwana n’ubwoko butandukanye bw’ibisimba bubarizwa mu isanzure y’Isi. Izasohoka ku itariki 5 Gicurasi 2023.

Spiderman: Across the Spider verse

Filime ibarizwa mu zikunzwe n’abakiri bato (Animation), yagararaje ko n’abakuru bayikunze mu gice cya mbere.

Iyi ishingiye ku bitabo byibishushanyo (comic books), bivuga ku mwana wariwe n’ igitagagurirwa kikamuha imbaraga zidasanzwe kuva icyo gihe akitwa Spider-Man.

Igice kizaza, mu ncamake kigaragaza Spider-Man yambukiranya isanzure ritandukanye kugirango ahuze hamwe n’itsinda rishya rifite imbaraga nkize.

Byitezwe ko iyi filime izasohoka tariki 2 Kamena 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages