Yahaye akazi benshi uyu munsi tumaze kumenya nka bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye barimo Seburikoko, Clapton Kibonge, Samusure, Bahavu Jeannette n’abandi ntabasha kurondora. Uwo nta wundi ni Misago Nelly Wilson, watangije Zacu Entertainment imaze kuba ubukombe muri sinema nyarwanda.
Uyu mugabo yize icungamutungo ariko umutima we umuhatira kwinjira muri sinema ari na wo mwuga arimo uyu munsi umutunze we n’umuryango we, n’abandi benshi yahaye akazi, ndetse iyo muganira akubwira ko bigoye kuba hari ikindi yakora kuko sinema imuba mu maraso.
Yavutse ku wa 14 Ukuboza 1985 i Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu 2009, yabonye impamyabumenyi mu by'imari yakuye mu Ishuri ry’Imari n’amabanki, UR-CBE ryahoze ari SFB.
Mu 2013 yashakanye n'umukunzi we w'igihe kinini, Hilarie Uwabimfura. Ibirori by'ubukwe byabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni se w'abahungu babiri.
IGIHE yamwegereye tuganira kuri byinshi ku buzima bwe muri sinema, uko yatangije ikigo cya Zacu Entertainment n’ibindi bitandukanye.
IGIHE: Utuganirije kuri Zacu Entertainment, igitekerezo cyayo cyaje gute?
Misago Wilson Nelly: Wenda navuga ku gitekerezo. Cyaje ntangira umwuga wo kujya muri sinema. Zacu ubwayo yaje mu 2017 ariko njye natangiye gutunganya filime nko guhera mu 2010…iyo ufite inzozi ugenda unyura muri byinshi ukagera aho uvuga uti noneho iki kintu gishobora kuvuka.
Wakoze nk’umuyobozi w’igitangazamakuru, mbere ni ho havuye igitekerezo?
Urebye nka Seburikoko cyangwa Citymaid, zose zaje nkiri mu Inyarwanda.com ndi umunyamakuru. Nanyuze muri icyo kinyamakuru mbamo n’umuyobozi. Nkiri muri SFB nko mu 2009 hari filime nakoze nkiri ku ishuri irimo ba MC Tino n’abandi twiganaga, ariko ntiyasohotse.
Hari n’indi nakoze nise ‘Ubu n’Ejo’, twayikoze ari filime y’uruhererekane tubura ahantu yanyura. Yarasohotse ariko na yo nta hantu yageze. Yari irimo abantu benshi barimo Ciney, Scillah, Nasson na Paccy. Hari hari za televiziyo nk’iy’Igihugu na TV10 ariko kiriya gihe ntabwo abantu bitaga ku bintu byo mu Rwanda.
Ntabwo nari gutekereza kuyijyana kuri televiziyo. Ahubwo nyuma ni bwo twakoze iyitwa ‘Inshuti Friends’ na yo nshaka kuyijyana kuri televiziyo ariko na bwo mbura ahantu yaca, nyuma nza kuyishyira kuri YouTube. Nyuma yaje kunyura kuri TV10 kubera ukuntu abantu bayikunze, icyo gihe inzozi zari zitangiye kugerwaho. Ariko inzozi zari ukuyishyira kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Inzozi nazigezeho nyuma yo gukora ‘Inshuti Friends’ ubwo nagiranaga amasezerano na Televiziyo y’u Rwanda yo gukora ‘Seburikoko’. Ibyo byari ibintu bidasanzwe, ndibuka ku munsi wa mbere iri bunyure kuri televiziyo twari twicaye tuvuga tuti iranyuraho ryari?
Icyo gihe hari izo watangiriyeho, urazamuka uza kugirana amasezerano na RBA; watekerezaga ko bizavamo amafaranga cyangwa wabikoreraga urukundo?
Nkunda gusoma cyane kuri Internet. Kugira ngo nshyire kuri YouTube ‘Inshuti Friends’ nabanje kureba filime zo muri Philippines. Nyuma kubera gusoma nabonye ko ahazaza ha filime z’uruhererekane, ari ukunyuza filime kuri internet. Ahanini nizeraga ko uruganda rwacu rwa sinema rugomba gutera imbere.
Uko umuziki wacu wakuraga ukarenga uwo mu bindi bihugu duhana imbibi nizeraga ko no muri sinema bizagenda gutyo.
Ugereranyije Zacu mu 2017, n’uyu munsi ubona ari iki cyagutse?
Guhera mu 2017 kugera uyu munsi hari ibintu byinshi byabaye muri Zacu nka sosiyete. Ndabyibuka mu 2017 yari njye njyenyine. Kiriya gihe ukuntu twakoraga wabonaga ari ibintu biri aho. Ariko nyuma yaho twagiye tugerageza gushyira ibintu ku murongo. Urebye ibyo dutambutsa byariyongereye ariko twari dukeneye ikintu kijyaho ibintu by’umwimerere. Niba hari Netflix cyangwa Amazon Prime naravuze ngo ni ukubera iki tutashyiraho Netflix yacu inyuzwaho ibyo mu Rwanda, ni bwo natangije Zacu TV.
Abantu bajyagaho bakishyura bakareba filime twabaga twashyizeho. Icyo gihe natangiye kubona ko filime cyangwa ibyo kuzitunganya bikwiriye gukorwa nk’ishoramari. Natangiye guhiga abaterankunga. Guhera ubwo umubare w’abakozi wariyongereye…n’abo twakoranaga bari abakinnyi ubu basigaye na bo bikorera filime zabo ndetse n’abadukurikira bariyongereye.
Ikindi dushyigikiwe na guverinoma. Dufite Minisiteri y’Ubuhanzi…ejo bundi nasomaga inkuru mwanditse ko RDB yahaye amafaranga abakora filime arenga miliyoni 300 Frw, icyo gihe ntabwo byabaga. Ntekereza ko hari impinduka nini zabaye atari kuri twe nka Zacu ahubwo mu ruganda muri rusange. Nk’ubu iyo urebye abasore n’inkumi biranshimisha kuza kwabo kuko bitanga icyizere cy’ejo hazaza.
Urebye camera dukoresha uyu munsi n’izo twakoreshaga mu myaka yashize, ni ibintu bitandukanye cyane. Habayeho impinduka zikabije.
Ubu mukoresha abakozi bangahe?
Dufite abakozi bari mu byiciro bitatu. Muri abo harimo ba bantu baza buri munsi bitewe n’akazi bakora abo ni 15. Hari n’abandi baza ba nyakabyizi bagera ku 10. Hakaba n’abandi ba nyakabyizi ariko bo bakora ku mishinga tuba dufite abo ni na bo benshi. Kuvuga ngo tugiye gukora filime dushatse uzatunganya filime, uzafata amatara kugera kuri wa mushoferi uzatwara ibikoresho.
Bo ni benshi, buri mwaka duha akazi abantu bari hagati ya 250 na 300. Buri mwaka turi gukora filime nshya zingana n’amasaha 160. Ni ukuvuga ngo uhereye muri Mutarama kugera mu Ukuboza.
Waba wibuka filime mumaze gukora?
Ni nyinshi. Urugero nk’izo mba naranditse hakaba n’izo mba naragiye nkorana n’abandi batunganya filime. Na zo ziba ari nyinshi ariko hari igihe ntazibuka. Ubu maze gukora filime z’uruhererekane uhereye ku ‘Inshuti Friends’, ‘Seburikoko’, ‘Citymaid’, ‘The Bishop Family’, ‘Indoto’, ‘Kaliza wa Kalisa’, ‘Shuwa Dilu’…izo ni filime nini nka Seburikoko ifite ibice 600, Citymaid ifite muri 400 izo zindi za Kaliza wa Kalisa ziba zifite ibice 50 cyangwa 60. Hari n’izindi nyinshi.
Hari ‘Hurts Harder’ iyo tugiye gushyira hanze twise ‘The Bridge of Christmas’ n’izindi. Ni nyinshi.
Ni iyihe filime yatumye wizera ko muri sinema harimo amafaranga?
Harimo imishinga ine mpa agaciro atari uko twazikuyemo amafaranga menshi. Ibi bintu tubikora kubera urukundo, nkanjye nize icungamari ariko nafashe umwanzuro wo kwiyegurira sinema. Icyo ndi kubivugira ni uko navuga nka ‘Inshuti Friends’ yampumuye amaso menya ko kuri YouTube hashobora kuva amafaranga.
Indi ni ‘Seburikoko’ kuko yatugejeje kuri televiziyo y’igihugu, inatinyura benshi. Ikindi televiziyo ituma umuntu yamamara. ‘Seburikoko’ nyiha umwanya munini kuko yazanye impinduka mu ruganda. Buriya hari abana twafataga amashusho ya Seburikoko bareba ari abana bato ubu na bo batangiye gukora filime, hari n’abantu twasanze hariya i Nyamirambo aho twakoreraga tubashyiramo abantu barabakunda.
Undi mushinga ni uwa ‘Ejo si Kera’ twakoranye na Imbuto Foundation. Impamvu irimo ni uko ari ubwa mbere nari ngiye gukorana n’Ikigo kinini kandi ari mu bihe bya COVID-19, ariko twabashije kuyikora iba nziza. Buri munsi mpora nshimira Imbuto Foundation kuko usibye guha abantu akazi yari inarimo inyigisho cyane ko abantu bari bafite umwanya birirwa mu rugo.
Undi mushinga ni ‘The Bishop Family’ kuko ari filime twakoze tukimara gutangira gukorana na Canal+, ikindi yarakunzwe irenga imbibi z’u Rwanda. Yabaye ‘Dubbed’ mu Gifaransa irakundwa muri Cote d’Ivoire birangira ifashe no mu bindi bihugu bikoresha uru rurimi. Iyo mishinga uko ari ine. Ni imishinga minini navuga ko ifite icyo ivuze kuri twe.
Zacu ikora ite?
Dutunganya filime ariko rimwe na rimwe turazikwirakwiza ariko dushobora no gukora ‘management’ y’impano muri sinema. Tugira abanditsi irimo abantu 10, ariko ntabwo bajya bahura bose ari 10 ariko nka bane cyangwa batanu barahura bakungurana ibitekerezo ku buryo bavuga ngo turiteguye kuba twakora ‘script’.
Nyuma yo kwandika hazamo abandi bantu navuga ko ari twe bazamo dushaka abantu bazakora kuri ya filime tukareba ishoramari ryayo…hanyuma tukajya kuri ‘set’ nyuma yaho hakabaho tukegeranya ibyafashwe. Twamara gukora ibyo tukajya mu cyo twita ‘Post Production’, harimo abakora imiziki ijyanye na filime, n’abakora ibindi byinshi birimo gukwirakwiza filime.
Ni iki kibafasha?
Icya mbere ni ugukora ibintu ukunda. Icya kabiri nkunda gukorana n’abakiri bato kuko ibintu byacu tubishyira ku mutima cyane, mu bushobozi buke dufite tukabishyira ku mutima tukarara amajoro.
Mu minsi yashize waradutunguye utangira gukorana na Canal+, zari indoto zawe?
Ubundi mbishyize muri rusange nari mfite inzozi zo gukora ‘umu-star’ akazaba icyamamare. Ni na yo mpamvu inzozi zari ugukora filime igaragara kuri Televiziyo y’u Rwanda. Abadukurikiraga barabizi ko twakoraga nta gusiba n’iyo habaga haguye imvura y’amahindu.
Iyo inzozi zawe za mbere zivuyeho utangira gushyiraho izindi. Nk’ubu navuga ko maze imyaka nk’itanu mfite inzozi zo kuzabona filime zacu ziri ku miyoboro minini, muri iyo myaka itanu navuga ngo ni nk’amahirwe kubona ikigo nka Canal+ kiza mu Rwanda kikavuga kiti tugiye gukorana na Zacu TV. Ntawe utakwifuza gukorana n’iki kigo. Gukorana na Canal+ ni amahirwe atari kuri njye gusa ahubwo ku ruganda muri rusange.
Ubona ari iki kibura ngo tugere ku ruhando mpuzamahanga?
Ubu turiteguye! Hari igihe abantu bazatungurwa babonye ibintu twifuzaga bisigaye byoroshye. Nta gihe gishize erega Netflix itangiye kugura filime zo muri Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa Kenya yenda ni bo bahereyeho ariko iyo baza mu Rwanda ntabwo bari kubura filime bafata. Nk’ubu ikigero ‘The Bishop Family’ cyangwa ‘Kaliza wa Kalisa’ ziriho ibyo basaba turabyujuje.
Wahoze uvuga ko hari abakinnyi banyuze muri Zacu uyu munsi na bo basigaye bitunganyiriza filime zabo?
Ni benshi kandi ntabwo nkeka ko nabavuga bose. Mpamya ko abantu benshi twakoranye tugikorana mu buzima bwa buri munsi, wenda urugero nka Clapton Kibonge njye namenyanye na we aje gukina muri Seburikoko, Papa Sava we yahaye akazi abantu bangana gute? Ni na ko uruganda rukura. Ibaze dufite abantu nk’abo 10? Na bo bari kugenda babyara abandi. Papa Sava yazanye Madedeli ubu se ntafite umushinga we?
Tujye mu bagore Bahavu ari guha akazi abantu bangana gute? Joel Karekezi na we ni uko aragenda agakora imishinga minini akaza agatanga amahugurwa. Ba Mutiganda wa Kunda, Dida Nibagwire n’abandi. Nibikomeza gutya nta myaka itanu ihari aho tuzaba tugeze ahantu ho kwishimira.
Ni iyihe filime yabahenze?
Biragoye ariko nka ‘Kaliza wa Kalisa’ ishobora kugutwara nka miliyoni 300 Frw. twayikoze tuyikuye ku yindi filime y’Abahinde ku buryo bitari gukunda ko tuyitubura kubera inkuru yayo. Ni umushinga nishimira kubera ukuntu ikoze. Urebye nk’ibikoresho byariho, ikipe twakoranye n’ibindi. ‘Ishusho ya Papa’ na yo yarampenze kuko ntabwo twayikoreye i Kigali.
Mu mishinga minini twakoze nta n’imwe yagiye munsi ya miliyoni 100 Frw.
Amafaranga murayagaruza?
Buri muntu wese utunganya filime aba yifuza ko amafaranga ye agaruka, ushobora kureba ugasanga ayo mba navuze arenga. Kugaruka kw’amafaranga rero aragaruka ariko ntagarukira rimwe.
Ni izihe mbogamizi wagiye uhura na zo?
Imbogamizi zihoraho n’ubu ziba zihari. Ariko iya mbere ni iy’uruganda muri rusange rukiyubaka. Reka mpere ku badukurikira nk’ubu mu bihugu byinshi iyo ukoze filime irangira wayishoyemo nka miliyoni 200 Frw ariko byanga bikunze miliyoni 100 Frw nzazivana aho nzayerekana. Ariko nkatwe umuco wo kureba filime aherekanirwa filime ntabwo uhari kandi ubwo ni uburyo bwiza bwatuma umuntu ashoramo amafaranga menshi.
Ikindi ni ibijyanye n’ishoramari. Ntabwo wabwira umuntu ngo mpa miliyoni 100 Frw nzishyire muri filime tuzakuramo miliyoni 150 Frw, ahita akubwira ati ntabwo ibyo bintu bizakunda. Ikindi ni ubunyamwuga butaraba bwinshi. Ibibazo duhura nabyo bituruka ku hahise kuko abantu baza mu ruganda nta hantu babyize. Ikibazo cy’isoko ndetse n’ubunyamwuga bwo kuba hari ishusho rusange twagenderaho. Ikindi ahanini ni ukugera ku isoko mpuzamahanga ariko bamwe batangiye kubigeraho inzira ziri guharurwa.
Hari igihe wari ugiye kubivamo?
Hoya. Gusa hari igihe nshika intege kuko mba mvuga nti za nzozi nini ntabwo nazigezeho, ariko kubireka byo ntabyo kuko mba mvuga nti mbiretse nta kindi kintu nakora. Hari igihe COVID-19 igitangira nabonaga birangiye ariko cyari kuba igihe cyiza cyo gucuruza kuri internet ariko byahuriranye n’uko nta bintu byo guha abantu nari mfite. Ntabwo mba nshaka kubyibuka.
Nyuma nakuweyo na Imbuto Foundation mu mushinga twakoranye ibice 52 cyangwa 58, noneho bimpa icyizere. Nabonye amahirwe yo gukora mwiza nkorana n’abantu bafite uburambe, tunakora umushinga wigisha abantu. Byatumye nongera no guterekeza cyane. Mbyukira rimwe.
Ni izihe nama wagira abantu bashya mu ruganda?
Mpera ku bakinnyi. Kumenya ikintu ushaka. Ikindi wijya gukina kuko ushaka amaramuko cyangwa se ko abandi babikoze cyangwa ko ushaka kumenyekana. Uyu munsi ushobora kujya kuri televiziyo mu byumweri bibiri ukaba ubaye icyamamare ariko ntibigire icyo bikumarira. Ni ngomba kumenya icyo ushaka no gukira umugambi wo kuvuga ngo nimba icyamamare nzabikoresha muri ubu buryo ugashaka n’abandi ureberaho uko bakora ibintu byabo.
Ku batunganya filime bo nababwira kudacika intege. Uruganda ruragoye ariko niba ugiyemo kora kinyamwuga, abantu ubahe amasezerano. No gukora kinyamwuga ukavuga uti muri duke mfite ndakora gutya. Ni byiza ko ukorana n’abantu mwabyumvikanye kandi ukabaha amasezerano. Ikindi ni ukumenya isoko ryawe. Icyo gihe bituma umenya ikintu ugomba gukora. Icya nyuma uru ni uruganda rushobora kugabura. Ibi bintu ni akazi!















Ibitekerezo 0