00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi ya Michael Jackson, Rihanna yaciye amarenga ko afite nibura indirimbo 170 – Agezweho hanze

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 8 October 2026 saa 06:08
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umurundi Kidum Kibido ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Mwanza muri Tanzania, aho azahurira ku rubyiniro na Lady Jaydee, mu gihe Rihanna yaciye amarenga ko ashobora kuba afite nibura indirimbo 170 zitarashyirwa hanze.

Mu yandi makuru agezweho mu myidagaduro mpuzamahanga, Michael 2, filime ikomeza inkuru y’ubuzima bwa Michael Jackson, yahawe inkunga ya miliyoni 30,8$, Kim Kardashian ateguza season ya kabiri ya All’s Fair, Olivia Rodrigo avuga ko atazigera akoresha AI mu muziki we, naho Super Bowl LXI ikazerekanwa imbonankubone kuri Disney+.

Kidum ategerejwe i Mwanza

Umuhanzi Kidum ategerejwe i Mwanza muri Tanzania, aho azataramira ku wa 13 Ukwakira 2026 ari kumwe na Lady Jaydee, umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe kinini bakunzwe muri icyo gihugu.

Igitaramo kizabera ahitwa The Bridge i Mwanza, Umujyi uzwi cyane ku izina rya Rock City.
Kidum na Lady Jaydee basanzwe baziranye mu muziki, ndetse bakoranye indirimbo Nitafanya, imaze imyaka irenga 14 iri mu zakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Rihanna aciye amarenga ku ndirimbo nibura 170 zitarasohoka

Rihanna yongeye guha icyizere abafana bamaze imyaka bategereje album ye nshya, nyuma yo guca amarenga ku mubare munini w’indirimbo afite zitarashyirwa hanze.

Ubwo yari mu kiganiro cya TikTok Live cya Fenty Beauty ku wa 7 Ukwakira 2026, yabajijwe umubare w’indirimbo afite mu bubiko.

Aho gutanga umubare mu buryo butaziguye, Rihanna yifashishije urugero rw’ibicuruzwa 10 biri muri Gloss Bomb Vault (wagereranya n’agakapu karimo ibikoresho by’ubwiza) ya Fenty Beauty, avuga ati “Niba muri Gloss Bomb Vault harimo ibicuruzwa 10, njye mfite nibura vaults 17.”

Iyo mibare ihujwe, iba indirimbo 170. Icyakora, Rihanna ntiyigeze avuga mu buryo bweruye ko afite indirimbo 170 zamaze gutunganywa kandi ziteguye gusohoka. Ahubwo amagambo ye ni yo yatumye abafana n’ibitangazamakuru babara ko ashobora kuba afite nibura uwo mubare w’indirimbo zitarasohoka.

Rihanna amaze imyaka irenga 10 adasohora album nshya, kuko aheruka ANTI mu 2016.

‘Michael 2’ yahawe inkunga ya miliyoni 30,8$

Filime Michael 2, izakomeza inkuru y’ubuzima bw’icyamamare Michael Jackson, yahawe inkunga ya miliyoni 30,8$ na Leta ya California kugira ngo ibikorwa byo kuyitunganya bikorerwe muri iyo Leta.

Iyi filime iri mu mishinga 35 yatoranyijwe muri gahunda ya California yo gushyigikira ibikorwa bya sinema, aho yose hamwe yahawe inkunga ya miliyoni 226$.

Igice cya mbere, Michael, na cyo cyari cyahawe miliyoni 21$ muri gahunda nk’iyi, mbere yo kwinjiza amafaranga arenga miliyari 1$ ku Isi.

Kim Kardashian ateguza season ya kabiri ya ‘All’s Fair’

Disney+ yateguje season ya kabiri ya All’s Fair, uruhererekane rwa filime ruvuga ku banyamategeko rwakozwe na Ryan Murphy, aho Kim Kardashian ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi ndetse akaba no mu barutunganya.

Season ya kabiri izatangira kwerekanwa ku wa 4 Ugushyingo 2026, aho ibice bitatu bya mbere bizashyirwa hanze icyarimwe, ibindi bigakomeza kujya bisohoka buri wa Gatatu.

Mu bakinnyi bazagaruka harimo Kim Kardashian, Naomi Watts, Niecy Nash-Betts, Teyana Taylor, Matthew Noszka, Sarah Paulson na Glenn Close, hakiyongeraho Cauã Reymond.

Olivia Rodrigo ntakozwa ibyo gukoresha AI mu muziki

Umuhanzi Olivia Rodrigo yavuze ko adateganya na rimwe gukoresha ubwenge buhangano, AI, mu gukora umuziki we.

Mu kiganiro yagiranye na The Hollywood Reporter, Rodrigo yavuze ko kuri icyo kibazo afite umurongo ntarengwa adashaka kurenga.

Yagize ati “Sinzigera nkoresha AI mu muziki wanjye. Oya rwose. Kuri ibyo mfite umurongo ntarengwa.”

Yavuze ko inshuro imwe gusa we na producer Dan Nigro bigeze kubaza ChatGPT ibitekerezo by’amazina y’indirimbo, ariko ibisubizo yabahaye ntibabishime.

Super Bowl izerekanwa kuri Disney+

Umukino wa Super Bowl LXI uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2027 kuri SoFi Stadium muri California, uzerekanwa imbonankubone kuri Disney+.

Ni ubwa mbere Super Bowl izaba itambutse kuri Disney+, mu gihe izanakomeza kwerekanwa kuri ESPN na ABC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages