00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fille Mutoni mu rukundo rushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 November 2025 saa 04:38
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda Fille Mutoni wigaruriye imitima ya benshi mu myaka yashize, yatangaje ko atagifite gahunda yo gushakana na MC Kats wahoze ari umukunzi we, banabyaranye umwana umwe; ahishura ko ahubwo kuri ubu yafashe indi nzira ndetse ari mu rukundo rushya.

Ibi yabitangarije Sanyuka TV, mu kiganiro yavuze ko nubwo imyaka ishize yifuzaga cyane kurushinga, kuri ubu ibyo byose yabivuyemo kuko yamenye ko impeta yo gushyingirwa ntacyo ivuze ku munezero w’urugo.

Ati “Sinshaka impeta ukundi. Hari abantu benshi bambaye impeta ariko batari mu rugo rwishimye. Hari n’abandi bashatse nta mpeta. Ntayo nkeneye ngo yerekane ko urugo rwanjye rwishimye. Hari ubwo nari nkiri muto igihe nabyifuzaga, ariko ubu narakuze ibintu mbireba ukundi.’’

MC Kats aherutse kuvuga ko yari afite gahunda yo gusezerana ku mugaragaro ku munsi w’isabukuru ya Fille, yongeraho ko bakerewe kubera gahunda zijyanye n’imitungo bagendaga bashyira ku murongo. Ariko kuri Fille ibyo byose ntibikiri mu mibare ye.

Fille yavuze ko nubwo we na Kats bagiye bagirana ibihe bidasanzwe by’urukundo, kuri ubu bafitanye umubano w’inshuti bitewe n’umwana wabo, ariko nta yindi gahunda ibarimo.

Ati “Mukure Kats muri ibi bintu. Ni inshuti yanjye, kuko iyo mwabyaranye mukomeza kuba inshuti. Ariko njye ndi mu kindi gihe. N’ubu ndabizi neza ko vuba nzahamagara abantu ku bukwe bwanjye. Bishobora kuba mu myaka mike iri imbere cyangwa uyu mwaka uri gushira.”

Aya magambo ya Fille yatumye benshi bibaza uwo muntu mushya winjiye mu buzima bwe, cyane ko asa n’uwemeje ko yamaze gutura umutwaro w’urukundo rwe na MC Kats, rwaranzwe no gutandukana inshuro nyinshi.

Kugeza ubu, Fille Mutoni ntiyahishuye amazina cyangwa imyirondoro y’umusore mushya bari kumwe, ariko yemereye abakunzi be ko ageze kure mu rugendo rushya rw’urukundo rudashingiye ku marangamutima yo hambere, ahubwo rushingiye ku gukura no kumenya icyo akeneye mu buzima bwe.

Fille yavuze ko ibye na MC Kats byarangiye ahubwo ubu afite undi musore bari kumwe banitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages