Nyuma ya filmi zitandukanye zo mu mahanga zashyizwe mu Kinyarwanda, kuri ubu noneho ku isoko rya filimi mu Rwanda hasohotse filmi yamamye cyane y’abana yitwa “Kirikou”.
Aka kazi kakozwe na Dibbing Rwanda Industries (DRI), Kampani isanzwe imenyerewe mu gusemura amafilimi.
Umuyobozi wa DRI, Richard Dan Iraguha avuga ko impamvu yatumye iyi filimi iza mu zihutirwa ngo ni ukubera ko ikundwa cyane n’abana ndetse benshi bakaba bazarushaho kuyikuramo amasomo menshi bayisobanukiwe.
Yagize ati "Ubu abana bari mu biruhuko bikuru, twabashyiriye filimi ya Kirikou mu Kinyarwanda ngo tubafashe kuryoherwa n’ibiruhuko, ariko na none tubafashe gusobanukirwa n’ubutumwa buba buri mu mafilimi bubagenewe by’umwihariko imyitwarire n’imyifatire baba bakwiye kugira mu bihe nk’ibi.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abana bose gusaba ababyeyi bakabagurira iyi filimi bakayireba, kuko ngo “igitekerezo cyayo ari ikinyafurika kandi yigisha abana kuba intwari.”
Agira ati “Uyu mwana Kirikou, aravuka agasanga hari umurozi uba warayogoje umudugudu wabo, abicisha inyota n’inzara, ndetse akabatwarira n’abagabo. Kirikou rero ashakisha ubwenge bwose bushoboka agahangana n’uwo murozi akamubakiza. Akazanira amazi umudugudu wose, n’amahoro, abana bakwiye kuyireba bayigiraho byinshi."
Iyi filimi ije ku isoko isanga izindi zamaze gushyirwa mu Kinyarwanda na DRI nka “Alvin, The Chipmunks”, “The Blacklist”, “The Notebook” n’izindi.
Kuri ubu aya mafilimi asemuye mu Kinyarwanda yatangiye kujya aca kuri Lemigo TV buri wa Kane na buri wa Kabiri, saa kumi z’umugoroba, aho buri munyarwanda wese ashobora kuyakurikirana aniyumvira ibyo abakinnyi baba bavuga agakuriramo ubutumwa.



















TANGA IGITEKEREZO