Mu ntangiriro za Mutarama 2020 nibwo Fireman n’uwo bareganwa bafunzwe by’agateganyo n’urukiko rwa gisirikare, mu gihe ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso ku cyaha cyo gukubitira umuntu mu kigo cya Iwawa.
Abaregwa bahise bajuririra urukiko rukuru rwa gisirikare, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 nibwo basomewe imyanzuro.
Umucamanza yavuze ko kuba Cpl Murwanashyaka Modeste yarageze Iwawa tariki 05 Ugushyingo 2018 akahava tariki 28 Ugushyingo 2018 kandi uwitwa Gisubizo Fabien ashinjwa ko yakubise avuga ko byabaye mu Ukuboza 2018, byashingirwaho byemezwa ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha.
Ikindi ni uko impapuro za gihanga za muganga zigaragaza ko Gisubizo Fabien afite inkovu ku itako mu gihe we avuga ko yavunitse igufa rya ruseke. Ibi kandi Cpl Murwanashyaka Modeste abihuriyeho na Uwimana Francis Fireman, na we urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha.
Icyakora urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma Fireman akurukiranwaho gukubita uwitwa Nkurikiyumukiza Vedaste umushinja kumukubita akamuvuna ukuboko, kuko hari abatangabuhamya babyemeza.
Urukiko rushingiye ku ngwate y’ikibanza kiri mu Kagali ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka cya Muhire Jean Claude [Jay C], rwemeje kurekura Fireman by’agateganyo.
Cpl Murwanashyaka Modeste na we yarekuwe by’agateganyo asabwa gusubira mu mutwe wa gisirikare yabarizwagamo mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Jay C aganira na IGIHE,yagize ati” Ni ibyishimo byinshi kuba umuvandimwe afunguwe, ejo bundi nari namusuye nta cyizere twari dufite gusa Imana ishimwe ko birangiye bibaye.”
Ku myaka mike, Fireman wari impfubyi, uwamureraga yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko ajya kuba kwa Jay C. Uko niko aba baraperi bamenyanye kuva mu bwana bakurana nk’abavandimwe.



















TANGA IGITEKEREZO