Uyu mugabo w’imyaka 42 yatangaje ko we yiyumva nk’umuntu ushobora gukunda abagore benshi, aho kwizirika ku mugore umwe, nk’uko Daily Post yabitangaje.

Yavuze ko ari umuntu ukunze kugerageza ibintu n’abantu benshi ku buryo byamugora kwigarurirwa n’umugore umwe.

Ati “Njye ndi umuntu ugira amatsiko. Mba mu Isi idashyiraho imipaka. Ndi uwo ku mihanda. Abagabo bamwe bahitamo kuba abo mu rugo, ariko njye siko meze. Mba mu Isi ifunguye, ntabwo wanzirikira ahantu hamwe.”

Flavour ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’abagore babiri ari bo Sandra Okagbue na Anna Ebiere Banner.

Yavuzwe kandi mu rukundo n’abandi bagore barimo Genevieve Nnaji, Chidinma Ekile na Onyinye Onungwa.

Uyu mugabo yamenyekanye binyuze mu ndirimbo nka Ada Ada, Ololufe, Shake, Sexy Rosey n’izindi.

Flavour yatangaje ko agorwa no gukunda umugore umwe
Flavour yatangaje ko agorwa no gukunda umugore umwe