00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Flavour agorwa no gukunda umugore umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2026 saa 01:53
Yasuwe :

Flavour uri mu bahanzi bakanyujijeho mu muziki wa Nigeria ndetse n’uw’Afurika muri rusange, yatangaje ko agorwa no gukunda umugore umwe.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yatangaje ko we yiyumva nk’umuntu ushobora gukunda abagore benshi, aho kwizirika ku mugore umwe, nk’uko Daily Post yabitangaje.

Yavuze ko ari umuntu ukunze kugerageza ibintu n’abantu benshi ku buryo byamugora kwigarurirwa n’umugore umwe.

Ati “Njye ndi umuntu ugira amatsiko. Mba mu Isi idashyiraho imipaka. Ndi uwo ku mihanda. Abagabo bamwe bahitamo kuba abo mu rugo, ariko njye siko meze. Mba mu Isi ifunguye, ntabwo wanzirikira ahantu hamwe.”

Flavour ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’abagore babiri ari bo Sandra Okagbue na Anna Ebiere Banner.

Yavuzwe kandi mu rukundo n’abandi bagore barimo Genevieve Nnaji, Chidinma Ekile na Onyinye Onungwa.

Uyu mugabo yamenyekanye binyuze mu ndirimbo nka Ada Ada, Ololufe, Shake, Sexy Rosey n’izindi.

Flavour yatangaje ko agorwa no gukunda umugore umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages