Muri iyi minsi yavugwaga mu rukundo n’umukinnyi wa Filime Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane wo muri City Maid.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Fleury yavuze ko akomoka i Burundi aho yavuye mu mwaka wa 2015 ahunze umutekano muke wari muri iki gihugu.
Bitewe nuko yari asanzwe aziranye n’abanyamuziki bo mu Rwanda yahise asanga inshuti ze zamucumbikiye kuva ubwo ahita yibera mu Rwanda.
Uyu musore uherutse gukorera Yvanny Mpano amashusho y’indirimbo yise “Ndabigukundira”, ni nawe uri gufasha Israel Mbonyi mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo ze.
Iyo uganira na Fleury akubwira ko yaryohewe n’ubuzima bwa muzika yo mu Rwanda ku buryo yumva ntawamusubiza gukorera iwabo.
Abajijwe ku makuru avugwa ko yaba akundana na Diane wo muri City Maid, yavuze ko atigeze akundana n’uyu mukobwa. Yemera ko aya magambo yagiye amugeraho ariko ashimangira ko atari byo ahubwo ibyagiye bivugwa byari ibihuha.
Yavuze ko abavuga ko yaba akundana na Diane ari abakunze kujya bamubonana n’uyu mukobwa kuva muri 2016 cyane ko aribwo batangiye gukorana umunsi ku wundi, gusa ngo nta rukundo rwihariye bafitanye.
Ku kijyanye no kuba ari we watumye Diane atandukana na Yverry, Fleury yemereye IGIHE ko yabyumvise ariko yongera gushimangira ko atari byo.
Yavuze ko uyu mukobwa bakunda kuba bari kumwe ku bw’impamvu z’akazi bihabanye no kuba bakundana.
Icyakora nubwo avuga ko batigeze bakundana cyangwa ngo babe babigira mu mugambi wabo Fleury yemeza ko Diane ari umukobwa wujuje ibintu nawe yakundira umukobwa.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA FLEURY



















TANGA IGITEKEREZO