00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Floyd Mayweather yohereje indege ye muri Israël mu bikorwa by’ubutabazi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 October 2023 saa 12:21
Yasuwe :

Floyd Mayweather icyamamare mu mukino w’iteramakofe yohereje indege ye (Jet privé) muri Israël yuzuyemo ibiribwa, amazi, amakote adatoborwa n’amasasu, n’ibindi bitandukanye byo gufasha abari mu bikorwa by’ubutabazi n’abasirikare bari ku rugamba.

Floyd Mayweather uherutse kugaragaza ko ari ku ruhande rwa Israël yumvise agomba gufasha abari muri iki gihugu nyuma yo kubona igitero cy’iterabwoba umutwe wa Hamas wagabye mu bice bitandukanye ku va ku wa 7 Ukwakira 2023.

Mayweather w’imyaka 46 agiye gukorana n’imiryango itandukanye iri gutanga ubufasha muri Israel mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa, ubufasha bukagera ku bo bugenewe byihuse.

Mu minsi ishize na bwo Mayweather yatanze ubufasha ku miryango 70 yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Maui muri Hawaii ayishakira aho kuba n’ibiribwa.

Israël imaze iminsi ine iri mu ntambara ihanganiyemo n’imitwe y’iterabwoba yo muri Palestine, nyuma y’igitero gitunguranye yagabweho na Hamas yinjiriye muri Gaza. Iki gitero cyanyuze mu kirere hifashishijwe drones zateye ibirindiro by’Ingabo za Israël.

Hirya no hino ku Isi abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha abanya- Israël babasabira amahoro ndetse Umunara wa Eiffer mu Bufaransa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byashyizwe mu mabara ari mu ibendera rya Israël.

Kugeza ubu umubare w’abamaze gusiga ubuzima muri iyi ntambara wageze ku 1200.

Floyd Mayweather yohereje amakoti adatoborwa n’amasasu agenewe IDF abasirikare ba Israel bari ku rugamba
Floyd Mayweather yemeye gutanga indege ye (Jet privé) igiye gukoreshwa mu bikorwa by'ubutabazi muri Israël
Mayweather agiye gukorana n’imiryango itandukanye iri gutanga ubufasha muri Israël mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by'ubutabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages