Uyu muhanzi ukomoka mu Burundi yakoze iki gitaramo kuri uyu wa 14 Mutarama 2024, cyitabirwa n’abakiristu, abakunzi b’umuziki w’uyu mugabo ndetse n’abapasiteri barimo Apôtre Gitwaza Paul uyobora itorero Zion Temple.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abaramyi bakomeye mu Rwanda, barimo: Gaby Kamanzi, Tonzi, Prosper Nkomezi n’abandi, baje gushyigikira mugenzi wabo.
Uyu musore waje aturutse mu Bubiligi aho afite umuryango, yatangiye igitaramo cye saa moya n’igice z’ijoro, aririmba indirimbo umunani ziri kuri iyi album nshya.
Izi ndirimbo ni: Araganje, Agano Letu, Yesu Kristo, Inshuti nziza, Uri mwiza, Hosanna, yakoranye na James na Daniella, Ur’umugabo na Yericko’yasorejeho.
Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko yishimiye gutaramira mu Rwanda, agafatanya n’abakiristo guhimbaza no kuramya Imana, kuko ari igihugu afata nko mu rugo.
Apôtre Gitwaza ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo, ashimira Bigirimana. Yavuga ko basanzwe bakorana muri gahunda zitandukanye, kandi ko afite amavuta.
Gitwaza mbere yo gusoza iki gitaramo, yasengeye Bigirimana, amusabira umugisha ku Mana, amusabira kurambana impano yo kuramya ndetse no gusazira mu Muremyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!