00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Francophonie: U Rwanda rwegukanye umudali wa “Bronze” mu ndirimbo gakondo

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 13 September 2013 saa 10:29
Yasuwe :

Itsinda Benegihanga Music Group ryegukanye umudali wa Bronze nyuma yo gutsinda ibihugu bitandukanye biri muri iri rushanwa, ndetse rubona n’itike yo kujya mu marushanwa ya nyuma.
Ni mu marushanwa ari kubera i Nice mu gihugu cy’Ubufaransa Kuva tariki ya 7 Nzeri 2013, aho u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda “Benegihanga Music Group”, rwatsindiye kujya mu irushanwa ryanyuma rumaze guhiga ibihugu bitandukanye byitabiriye iri aya marushanwa.
Nyangezi Francois, umukozi wa MINISPOC waherekeje aba (…)

Itsinda Benegihanga Music Group ryegukanye umudali wa Bronze nyuma yo gutsinda ibihugu bitandukanye biri muri iri rushanwa, ndetse rubona n’itike yo kujya mu marushanwa ya nyuma.

Ni mu marushanwa ari kubera i Nice mu gihugu cy’Ubufaransa Kuva tariki ya 7 Nzeri 2013, aho u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda “Benegihanga Music Group”, rwatsindiye kujya mu irushanwa ryanyuma rumaze guhiga ibihugu bitandukanye byitabiriye iri aya marushanwa.

Nyangezi Francois, umukozi wa MINISPOC waherekeje aba bakinnyi, ari nawe dukesha aya makuru, atangaza ko usibye kuba aba baririmbyi baritwaye neza ngo n’umwimerere w’indirimbo Nyarwanda watumye bakundwa na benshi.

Nyangezi yagize ati "Ndabamenyesha ko u Rwanda rwatsinze mu bihugu bitanu bizajya mu marushanwa ya nyuma (finale). Kugera muri iki cyiciro ntibyoroshe iyo urebye abacuranzi baba barize ya mashuri y’umuziki bakaza muri aya marushanwa. U Rwanda rwerekanye ko rufite umwimerere mu muziki abantu barawukunda cyane".

Itsinda “Benegihanga Music Group” rizahatana ku mukino wa nyuma n’ibihugu nka “Autriche”, “Burkinafaso”, “Haiti” na “Liban”.

Batanu bemerewe gukomeza

Iri tsinda u Rwanda rurimo, rurahangana n’ibihugu bitoroshye mu muzika gakondo, bitewe nuko benshi muri bo banyuze mu mashuri ya muzika, ariko abanyarwanda ngo bafite icyizere cyo kwegukana iri rushanwa.

Uretse kuba itsinda “Benegihanga Music Group” baritwaye neza, ngo umwimerere w’indirimbo nyarwanda ubwawo watumye aba bahanzi b’u Rwanda bakundwa na benshi mu bakurikiranye aya marushanwa.

Biteganijwe ko igihugu kizatsinda kizahembwa ibihembo birimo umudali wa zahabu. Nyangezi avuga ko abaririmbyi nyarwanda bafite icyizere ko bashobora kuzatahana uyu mudali.

Dore abitabiriye amarushanwa yo kuririmba bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages