00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frankie Joe agiye gutangiza inzu y’imideli muri Canada

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 June 2017 saa 01:22
Yasuwe :

Rukundo Frank [Frankie Joe] wamamaye mu by’imideli no kuririmba, ageze kure umushinga wo gutangiza inzu icuruza imideli ye bwite muri Canada aho atuye.

Frankie Joe amaze imyaka igera ku icumi aba muri Canada gusa yacishagamo aka gusura u Rwanda igihe gito ubundi agasubirayo. Mu mwaka ushize Leta ya Canada yamuhaye ubwenegihugu, ubu ni Umunyarwanda akaba n’umuturage wa Canada byemewe n’amategeko.

Mu kiganiro na IGIHE, Frankie Joe yavuze ko mu mideli yakomeje gushakisha inzira zamugeza ku rwego rukomeye aho yifuza gutangiza uburyo bwo gucuruza imideli ye bwite binyuze mu cyo yise ‘The Frankie Street Concept (FSC)’.

Yagize ati “‘The Frankie Street Concept, ni ikintu natangiye nshingiye ku bumenyi n’amasomo nagiye mbona mu bijyanye n’imideli aho nakoze hose ku Isi. Nahoze nkunda imipira igihe kinini noneho biba akarusho ntangiye kwambara iyanditseho amagambo y’Ikinyarwanda abantu benshi bambona bakambaza aho bayikura […] Igitekerezo ni gutyo cyaje.”

Frankie Joe yavuze ko yifuza kugirana ubufatanye n’abakora imyenda bakanayikwirakwiza muri Turukiya, hailand n’u Bushinwa, bamara kunoza imirongo y’imikoranire agatangira gucuruza iyi myenda.

Ati “Ibi byose nibimara kurangira nzakumenyesha neza, ndacyavugana n’abantu bamwe bo muri Turukiya, Thailand n’u Bushinwa. Icyo njyewe nifuza mbere ya byose ni ireme ry’ibyo nzaha abantu, igiciro burya kiza nyuma. Ndifuza kubanza gufata imipira mike nkayishyira ku isoko hanyuma nkareba uko bimeze nyuma ngahita ntangira gucuruza ahantu hanini.”

Yavuze ko ubu yagabanyije cyane gukorera amakompanyi manini y’imideli kugira ngo yite ku mushinga yifuza gutangiza. Ati “Mu by’ukuri nakoreye ibigo binini by’imideli kandi koko byari byiza […] N’ubu ndabikora ariko icyo nshaka ni ugufata ubwo bumenyi navanyemo ngatangiza ikintu cyanjye.”

Frankie Joe yahereye ku cyiciro cyo kwambara iyi myenda akagenda mu muhanda mu rwego rwo kuyimenyekanisha

“Nzatangira nkora icyiciro cy’imyenda y’abagabo nyuma nibwo numva nzakora imideli y’abagore n’iy’abana.”

Frankie Joe asigaye atuye ahitwa Calgary, Alberta muri Canada agakorera uruganda rwa Toyota. Arateganya kuzagaruka mu Rwanda mu mwaka utaha ari nabwo azatangiza umushinga we mu mideli.

Imyenda azajya acuruza yiganjemo iyanditseho 'Rwanda'
Nubwo akorera izindi nzu z'imideli ariko ubu icyo ahanze amaso ni ugutangiza iduka rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages