00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Freeman yatonesha abakobwa bateye nka Teta Diana (Video)

Yanditswe na
Kuya 17 December 2014 saa 12:09
Yasuwe :

Umuhanzi Freeman ukunda kwiyita Alan the Heavy weight yashyize hanze indirimbo yise” Sugar Teta” agamije gutonesha abakobwa bafite imiterere nk’iya Teta Diana gusa akavuga ko atari uyu mukobwa yaririmbaga ahubwo ngo yifashishije izina rye mu kugaragaza amarangamutima ye.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Umubikira ” yakoranye na Fireman, ni umwe mu bahanzi bafite umubyimba munini ariko wikundira abakobwa bafite urubavu ruto nk’urwa Diana Teta.
Nubwo bamwe baketse ko uyu muhanzi (…)

Nubwo bamwe baketse ko uyu muhanzi yaririmbye izina Teta agamije kwikururira abafana no gushaka kuvugwa cyane, ku ruhande rwe ngo sicyo yari agamije gusa ngo byahuriranye n’uko akunda abakobwa bateye nk’uyu muhanzi mugenzi we.

Freeman ati “Ntabwo nkundana na Teta Diana nta nubwo tuziranye ariko turamutse tumenyanye nabyo ntacyo byantwara. Ubusanzwe muri kamere yanjye nishimira umukobwa ufite taille ntoya nka Teta ,mu by’ukuri utarengeje ibiro 50 kuko kumutonesha biranyorohera , kumuterura na byo biranyorohera nyine”

Yungamo agira ati “Iyi ndirimbo ntabwo mba ndirimba Teta Diana, ni Teta bikomoka ku nshinga ‘Guteta’ cyangwa ba Teta bose muri rusange. Uyu mwari muzi nk’umuhanzi mugenzi wanjye ahubwo ni impamvu yo gushaka ikintu cyakora ku mitima y’abafana n’ab’umuziki nyarwanda”

Uyu muhanzi ngo afite ibindi bikorwa bishya muri Studio ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages