00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar yataramiye abakunzi b’umuziki we bake beza (Amafoto)

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 13 January 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Umuhanzi Gabiro Guitar uri mu bahanga muri Muzika y’u Rwanda, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cyitabiriwe n’ababarirwa ku ntoki.

Iki gitaramo cyabereye muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 12 Mutarama 2024. Ni cyo cyabimburiye ibyo uyu muhanzi yatangiye gutegura yise ‘Gabiro Guitar Live Experience’, azajya akorera mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Igitaramo cyagombaga gutangira saa Moya n’Igice nk’uko uyu muhanzi yabitangazaga ku mbuga nkoranyambaga ariko umurishyo wa mbere wakomwe saa Tatu n’Igice z’ijoro.

Kuva saa Kumi n’ebyiri na 35 ni bwo aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro muri Institus Français ahabereye igitaramo, ari na ko aba mbere bafata agacupa bategereje gutangira gutarama.

Ni igitaramo cyitabiriwe na bamwe mu nshuti za hafi za Gabiro Guitar n’abandi baba mu myidagaduro barimo MC Tino.

Gabiro Guitar yageze ku rubyiniro saa Tatu na 45, icyo gihe bamwe bari batangiye gutaha ariko abandi ari bwo bari kwinjira. Uyu muhanzi yinjiriye ku ndirimbo “Byakubera byiza” iri mu zamwubakiye izina cyane.

Icyakora nubwo iki gitaramo cyititabiriwe cyane, Gabiro nk’umwe mu bahanzi Nyarwanda b’abahanga mu muziki w’umwimerere yafashije abitabiriye kuryoherwa n’intangiriro z’umwaka wa 2024.

Mu isaha n’iminota 15 yamaze ataramira abantu mbarwa bitabiriye igitaramo cye yaririmbye indirimbo 14 zirimo ‘Byakubera Byiza’, ‘Criminal Love’, ‘Koma’, ‘Igikwe’ yakoranye na Confy, ‘Special’, ‘Amahirwe’ yakoranye na Davy Ranks n’izindi.

Yaririmbye kandi ‘Ka Kadance’, ‘Karolina’ yakoranye na Dream Boys, ‘Blessings’, ‘Kule’ yakoranye na Prince Overseer na ‘Akaninja’ yakoranye na Bushali.

Yaririmbye izindi ndirimbo z’abandi bahanzi zirimo ‘African Star Girl’ Sauti Sol yakoranye na Burna Boy, ‘Copy’ ya Bruce Melodie na ‘Urwo Ngukunda’ ya Nyakwigendera Yvan Buravan.

Gabiro Guitar yaririmbye ari gucurangirwa na Yousta Band igizwe n’abize Umuziki mu Ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo.

Kwinjira mu gitaramo byari 10000 Frw ku baguze amatike mbere mu gihe abayaguriye ku muryango bishyuye 15.000 Frw.

Gabiro Guitar yateguye ibi bitaramo nyuma yo gutandukana na Evolve Music yamufashaga mu muziki. Yahisemo gushyira imbaraga mu gukora ibitaramo bya live kurusha kuzishyira mu gusohora indirimbo buri munsi.

Yaririmbye indirimbo 'Kule' yakoranye na Prince Overseer uherutse gutangaza ko yayimwibye
Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo 'Blessing' iri kuri Album 'Girishyaka' avuga ko uko waba umeze kose, ushobora kugera kure
Gabiro Guitar yaririmbye indirimbo 14, mu isaha irenga yamaze ku rubyiniro
MC Tino yari yizihiwe ndetse yanyuzagamo akabyina indirimbo za Gabiro Guitar
MC Tino ubwo bamushimiraga, yahagurutse azamura ukuboko
Inshuti za Gabiro ni zo zari ziganje mu bitabiriye iki gitaramo cye
Gabiro Guitar yahishuye ko umuziki wamumazeho ibintu
Gabiro yashimiye Mc Tino wamufashije kwamamaza ibihangano bye
Abakobwa mbarwa bari mu bitabiriye iki gitaramo bafashe amashusho y'urwibutso
Abarimo Mc Tino, Papito bamufashije kuva atangiye umuziki, bari mu bitabiriye iki gitaramo
Gabiro yari yajyanishije, yaserutse yambaye ingofero isa n'ikote
Gabiro Guitar yakoze igitaramo cyitabirwa n'abatarenga 30
Igitaramo cya Gabiro cyitabiriwe n'abiganjemo inshuti ze
Mu ngano yabo bagerageje kumwereka urukundo no kuririmbana na we zimwe mu ndirimbo ze
Abitabiriye iki gitaramo babarirwaga ku mitwe y'intoki

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages