00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gad yasubije abamushinja gushishura amashusho mu ndirimbo nshya ya Juno Kizigenza na Shemi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 21 February 2024 saa 12:09
Yasuwe :

Gad Nshimiyimana wubatse izina nka Gad mu mwuga wo gufata, kuyobora no gutunganya amashusho y’indirimbo na filime yateye utwatsi abamushinja gushishura amashusho mu ndirimbo nshya yiswe ‘Fine’ ya Juno Kizigenza na Shemi.

Indirimbo Fine ya Shemi afatanyije na Juno Kizigenza yagiye hanze ku itariki 17 Gashyantare 2024. Irimo amashusho asa n’ay’indi ndirimbo izwi nka Ça c’est fait yasohotse ku itariki 1 Gicurasi 2019.

Ni iya Soufiène Nouhi , umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo wavukiye muri Algeria agakurira mu Bufaransa.

Gad wayoboye akanatunganya amashusho ya Fine yabwiye IGIHE ko muri Fine bakoreshejemo amashusho y’indirimbo ya Nouhi ariko ko ntaho bihuriye no gushishura.

Yasobanuye ko amashusho y’izi ndirimbo adasa 100% nubwo abantu badashaka kubyumva.

Yagize ati “Ibyo twakoze ntabwo twirengagije ko ababibona bazabyitiranya no gushishura. Twatekereje umuntu wakina amashusho y’abakundana kuko twari mu bihe bya Saint Valentin, dusanga indirimbo ya Souf irimo ibitekerezo twagenderaho tukongeramo ibyacu. Yego igice kibanza gisa n’icyo muri Ça c’est fait ariko natwe twahanze ibindi bishya.”

Gad yavuze ko atazi impamvu abantu bitiranya gushishura no gukura igitekerezo ku ndirimbo runaka.

Ati “Ibitekerezo bya Souf twarabikunze turabyifashisha muri Fine. ariko ubundi gushishura ni cya gihe uterura igice runaka cy’indirimbo ukakizana mu yindi cyangwa se amajwi y’indirimbo, amagambo ayigize ukayazana uko yakabaye nta kintu uhinduye.”

Gad yavuze ko nta gikuba cyacitse.

Indirimbo Fine iyo itangiye amasegonda atanu abanza, Juno Kizigenza ahaguruka ku byuma akagenda. Ni kimwe na Souf muri Ça c’est fait mu masegonda 12 abanza , aho ahaguruka ku byuma akagenda.

Anyura ku mukobwa wicaye ateye umugongo umuhanda akamanura agakapu ke kagatakara hasi, agahita yereka umusore umwegereye ko ka gakapu kaguye hasi. Umusore arahaguruka agatora agakapu akagahereza inkumi, ikamwenyura.

Ku rundi ruhande Juno Kizigenza anyura ku mukobwa akamwambura ikote akarita hasi, akabwira Shemi ko umukobwa ataye ikoti bityo agahita ajya kurimutorera.

Hari utundi duce two muri izi ndirimbo dusa ariko hagiye hatandukanye ibikorwa kuko ubona ko hahinduwe bimwe na bimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages