‘Petit Pays’ cyahawe ikindi gihembo gikomeye mu Bufaransa nk’umwanditsi mwiza wa roman. Gaël Faye yahawe igihembo cyitwa France Culture-Télérama, iki gitangwa na radio ikomeye mu Bufaransa yitwa France Culture ifatanyije n’ikinyamakuru cyandika ku mpapuro cya Télérama.
Igihembo gitangwa ku mwanditsi w’ibitabo byo mu bwoko bwa ‘roman’ cyahize ibindi mu byanditswe mu mwaka wose, uhembwa atoranywa n’itsinda ry’abanyeshuri magana atanu[500] baba barasomye mu buryo bwimbitse ibi bitabo.
Igihembo ‘France Culture-Télérama’ bagihaye Faye giherekejwe n’ibahasha irimo ama-euros 5,000. Icyo yaherukaga guhabwa cya ‘‘Prix du Premier Roman’ cyahesheje Faye ama-euros 3,000.
Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko mu mwaka washize iki gihembo cyari cyagenewe umwanditsi witwa Olivier Boudeaut , icyo gihe yari yanditse icyitwa "En attendant Bojangles".
Kuri iyi nshuro Gaël Faye yari ahanganye n’abanditsi barimo Catherine Cusset ("L’autre qu’on adorait", cyacapiwe muri Gallimard), Eric Vuillard ("14 juillet", cyacapiwe muri Actes Sud), Laurent Mauvignier ("Continuer", cyacapiwe muri Minuit) ndetse na Jean-Paul Dubois ("La succession",cyacapiwe muri L’Olivier).
Mu mezi atatu ashize igitabo cya Gaël Faye cyahawe ibindi bihembo birimo ‘Prix Goncourt des lycéens’ gitangwa na Fnac[ Fédération nationale d’achats] ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu.
Gaël Faye yari amaze igihe gito kimwe ahawe ikindi gihembo gikomeye cya Prix du Premier Roman (First Novel Prize) gisanzwe gitangwa ku banditsi batarubaka izina bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 30.
Muri Nzeri 2016, iyi Fnac yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman. Icyo gihe ‘Petit Pays’ cyatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO