Ibi bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika [NAACP], ryatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.
Igihembo cya NAACP Image gihabwa abirabura bo muri Amerika na Afurika bakoze ibikorwa by’ indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere ubutabera.
Mu bizatangwa uyu mwaka umuhanzi Gaël Faye ari mu cyiciro cya ‘Outstanding Literary Work’ kirimo abanditsi bakomeye nka Nafissa Thompson-Spires, Janet Dewart Bell, Shelia D Brooks na Clinton C Wilson II.
Harimo ibindi byiciro binyuranye birimo iby’abafata amafoto n’amashusho, abitwaye neza kuri Televiziyo, umuziki, abayobora ibirori, abanyarwenya, ubuvanganzo no mu zindi ngeri zitandukanye.
Indirimbo yabyinnywemo n’Umunyarwandakazi Sherrie Silver ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’ nayo iri mu byiciro bibiri bikomeye; birimo Outstanding Music Video/Visual Album na Outstanding Song – Contemporary.
Mu 2012 filime yitwa ‘Kinyarwanda’ ya Ismael Ntihabose yegukanye igihembo muri NAACP Image.
Umwaka ushize, umuhanzikazi Somi ufite inkomoko mu Rwanda yegukanye ikindi mu cyiciro cya ‘Outstanding Jazz Album’ cyari kirimo abakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz, abikesheje iyo yise "Petite Afrique".
Igitabo cyamuhesheje kwinjira mu bahatana muri NAACP Image Awards ubu kiri gukorwamo filime. Iri gukinirwa mu Rwanda i Rubavu , ikorwaho n’Umufaransa witwa Eric Barbier.
Magingo aya, uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yasuye ahari gukinirwa iyi filime, ashyira hanze ifoto ari kumwe n’abana b’abahungu bane bazayigaragaramo.
Iyi filime yashibutse ku nkuru mpamo yanditse mu gitabo cye kivuga ku buzima busharira bw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 na 15 wavukiye i Burundi abyawe n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO