Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, yavukiye mu Rwanda arererwa i Bujumbura mu Burundi, yerekeje i Paris afite imyaka 13, nyuma aza gutura mu Rwanda nyuma yo kurushinga.
Uyu muraperi ni umwe mu baririmbye mu birori bikomeye byabereye mu nzu y’ibitaramo ya Zénith yo mu Mujyi wa Paris ndetse ahembwa mu bahanzi bagaragaza ubuhanga n’imbaraga mu bihembo bya "Victoires de la Musique" byabaga ku nshuro yabyo ya 33.
Yegukanye igihembo ahigitse abandi bahanzi barimo uwitwa Eddy de Pretto ndetse na Fishbach. Abandi begukanye ibihembo muri ibi birori ni Charlotte Gainsbourg, -M-, Shaka Punk, Dominique Dalcan, n’abakizamuka barimo Bigflo, Oli, Juliette Armanet na Orlesan wari wahamagawe mu byiciro byinshi.
Nyuma y’igihembo yegukanye Gaël Faye yashimiye abahanzi bari bahatanye ababwira ko byamushimisha no kugirana imikoranire na bo. Yongeyeho ko ashimira abantu bo mu bihugu bitandukanye bamushyigikiye mu myaka yose ishize ari mu muziki.
Yagize ati "By’umwihariko ndashimira mwe mwese mwanshyigikiye mu myaka 10 mu Bufaransa, i Burundi, mu Rwanda, mu Bubiligi, Canada, Switzeland n’ahandi. Nimwe munkomeza kandi mukampa imbaraga zo gukomeza."
Igihembo Gaël Faye yegukanye mu bya "Victoires de la Musique" umwaka ushize cyari cyatwawe n’itsinda ry’abakobwa batatu ryitwa L.E.J [Lucie, Élisa na Juliette] na ryo rikomoka mu Bufaransa.
Ibihembo bya "Victoires de la Musique" bitangwa na Minisiteri y’Umuco mu Bufaransa mu gushyigikira no guteza imbere abahanzi b’indashyikirwa ndetse bagaragaza ubuhanga mu muziki, byatanzwe bwa mbere mu 1985.
Gaël Faye yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe i Burayi zirimo iyitwa "Je pars," "Ma femme," "Petit Pays," "Pili Pili" n’izindi. Uretse kuririmba ni umwanditsi w’ibitabo ndetse icyo yise "Petit Pays" cyamuhesheje ibihembo bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.
Abegukanye ibihembo bose muri "Victoires de la Musique"
Album de musiques du monde
M, Toumani & Sidiki Diabaté et Fatoumata Diawara - Lamomali
Album Rock
Shaka Ponk - The Evol’
Album de musiques électroniques ou dance de l’année
Dominique Dalcan - Temperance
Création audiovisuelle
Orelsan pour Basique
Chanson originale de l’année
Bigflo & Oli pour Dommage
Spectacle musical, tournée ou concert de l’année
Camille
Album de chansons de l’année
MC Solaar pour Géopoétique
Album révélation de l’année
Juliette Armanet pour Petite amie
Artiste féminine de l’année
Charlotte Gainsbourg
Révélation scène de l’année
Gaël Faye
Album de musiques urbaines de l’année
Orelsan pour La fête est finie
Artiste masculin de l’année
Orelsan
Victoire d’honneur
Étienne Daho



















TANGA IGITEKEREZO