00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire yibukijwe ko ihwa ryamuzonze rihandurika

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 January 2015 saa 09:26
Yasuwe :

Dady de Maximo, umunyamideli ukorera uyu mwuga ku Mugabane w’u Burayi, yafashe mu mugongo Aline Gahongayire uri mu bihe bibi n’umugabo we kubera gatanya yatangiye guhwihwiswa mu itangazamakuru amwibutsa ko akwiye gushikama akazirikana ko buri hwa ryose rihandurika.
Maximo usanzwe uzwiho gutanga ibitekerezo birebire abinyujije kuri Facebook ku ngingo zitandukanye cyane cyane iziba zavugishije Abanyarwanda , yabwiye Aline Gahongayire ko kuba ari mu bihe bikomeye byo kuba ashobora gutandukana (…)

Dady de Maximo, umunyamideli ukorera uyu mwuga ku Mugabane w’u Burayi, yafashe mu mugongo Aline Gahongayire uri mu bihe bibi n’umugabo we kubera gatanya yatangiye guhwihwiswa mu itangazamakuru amwibutsa ko akwiye gushikama akazirikana ko buri hwa ryose rihandurika.

Maximo usanzwe uzwiho gutanga ibitekerezo birebire abinyujije kuri Facebook ku ngingo zitandukanye cyane cyane iziba zavugishije Abanyarwanda , yabwiye Aline Gahongayire ko kuba ari mu bihe bikomeye byo kuba ashobora gutandukana n’uwo bashakanye ndetse n’itangazamakuru rikaba ritamworoheye, bidakwiye kumuca intege ahubwo akwiye guhagarara kigabo akazirikana ko ibibazo bye bihetse ibisubizo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Dady de maximo yambwiye Aline ko habi hari kera ndetse ko aho ahagaze ariho hakomeye.

Nubwo benshi batangiye kunnyega no kuvuza impundu bishimira ko Gahongayire n’umugabo we Gahima bafitanye amakimbirane aganisha ku kuba bashobora no gutandukana, Dady de Maximo we yavuze ko bidakwiye na gato ko hagira umuntu wishimira ibyago bya mugenzi we.

Yagize ati, “Ibyo mvuga ndabizi 2014 iyo duta kwizera tuba ducumbagira, erega habi hari kera aho uhagaze harakomeye. Imyaka yashize yari mibi kurusha iyi kandi imbere hasobanutse urahazi , komeza urugendo, Komeza nshuti nziza.”

Yunzemo agira ati “Ihwa rirahandurika, ibihe nk’ibi niho gutabarwa kuri ngo umutima ukomeze umubiri kuko uri inkomeza benshi. Intambwe yawe ikomeye niho abanyantege nke dufatira tukitendeka ngo dusunikwe n’ufashe ahakomeye”.

Mu gihe hari benshi bari kwandika ibitekerezo bica intege Gahongayire bishimira ibibazo arimo, Dady de Maximo we yavuze ko yifatanyije na we mu kwikorera umutwaro umuremereye.

Yagize ati, “Ntacyo mfite ngutura ngo nkube hafi usibye kukwandikira ngo ubone ko utari wenyine kandi ko umubabaro wawe n’urugo rwawe nanjye ari ibyanjye. Nubwo ari wowe biriho burya uwawe mu bihe byose uhengamana na we nk’abonse rimwe. Komera”.

Uretse Gahongayire yihanganishije , Dady de Maximo yabaye hafi Miss Bahati Grace mu mwaka wa 2012 ubwo byasakaye mu itangazamakuru ko uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda 2009 atwite maze benshi bamusamira hejuru bamwita ikivume n’andi magambo menshi yamucaga intege amwereka ko yaciye inka amabere.

Nubwo umugabo wa Aline Gahongayire yemeza ko batandukanye batakiri kumwe, uyu muhanzi we avuga ko nta zibana zidakomanyije amahembe ndetse akavuga ko iyo gatanya ntayo azi dore ko batarajya mu mategeko ngo byemezwe na Leta y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages