Uyu mukobwa ufite nimero 2, yatowe mu Mujyi wa Kigali, ubu ari guhatana n’abandi 54 kugira ngo haboneke 20 bazajya mu mwiherero w’iri rushanwa.
Asanzwe afite impano mu kuririmba ndetse ijwi rye ryumvikana muri “Yellow Nation” ya MTN Rwanda. Kuva akiri umwana muto, yaririmbaga muri korali dore ko ari nayo nzira benshi mu bahanzi baca mbere yo kumenyekana.
Uyu mukobwa aganira na IGIHE yahishuye ko ari mu baririmbye indirimbo ya “Yellow Nation” afatanyije na Sean Breezy.
Ubwo iyi ndirimbo yajyaga gukorwa, Sean Breezy ukunze kuririmba indirimbo zamamaza ibikorwa bya MTN yasabwe gushyiramo ijwi ry’umukobwa, aranga Gaju kuko yari asanzwe amuziho ubuhanga.
Gaju yavuze ko urukundo rwa muzika kuri we ruhera cyera mu buto. Ati “Mu rugo twakuze dusenga, nakuze mba muri korali, ngeze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye nashatse kuba umuhanzi ku giti cyanjye gusa ntibyatinze nahise mbivamo ntangira kujya mfatanya n’amatsinda anyuranye ndetse no muri studio nkaba nafasha abandi bahanzi.”
Gaju yavuze ko imyaka ibiri yamaze yikorana umuziki hari indirimbo zinyuranye yakoze ariko atigeze ashyira hanze kubera kubura umwanya wo kuzinonosora.
Muri izo ndirimbo yavuzemo iyo yakoranye Sintex bari bise “Yahinduka” ariko itarigeze isohoka.
Afata Gaby Kamanzi nk’umuhanzi w’icyitegererezo kuri we, ku buryo ahora arota kuzatera ikirenge mu cye.
Yavuze ko imwe mu ndirimbo yakoze itarigezer isohoka harimo iyo yari yakoranye na”.
Uyu mukobwa ari kwiga ibijyanye n’icungamutungo muri UTB aho ageze mu mwaka wa kabiri.
Ikiganiro na Gaju Evelyne ufite impano muri muzika
Umva indirimbo Yellow Nation Gaju yaririmbyemo



















TANGA IGITEKEREZO