00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakondo Group berekeje mu iserukiramuco ry’umuziki rya FESPAM

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 July 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Barangajwe imbere n’umuhanzi Masamba Intore, abagize itsinda Gakondo Group berekeje muri Congo Brazzaville mu iserukiramuco nyafurika ry’umuziki FESPAM 2013, aho bahagarariye u Rwanda.
Gakondo Group bagiye ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).
Aganira na IGIHE mbere yo kurira indege, Masamba yasobanuye ko bagiye kwerekana ibyiza by’umuco nyarwanda binyuze mu muziki gakondo bacuranga. Ati “Tugiye kwerekana isura nyayo y’ubuhanzi bwo mu Rwanda, bamenye andi mateka (…)

Barangajwe imbere n’umuhanzi Masamba Intore, abagize itsinda Gakondo Group berekeje muri Congo Brazzaville mu iserukiramuco nyafurika ry’umuziki FESPAM 2013, aho bahagarariye u Rwanda.

Gakondo Group bagiye ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Aganira na IGIHE mbere yo kurira indege, Masamba yasobanuye ko bagiye kwerekana ibyiza by’umuco nyarwanda binyuze mu muziki gakondo bacuranga. Ati “Tugiye kwerekana isura nyayo y’ubuhanzi bwo mu Rwanda, bamenye andi mateka mashya y’igihugu bitari guhora barwumvaho Jenoside gusa.”

Masamba yongeraho ko bazanagira umwanya wo kwigisha bimwe mu bicurangisho gakondo abandi bahanzi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Masamba anisegura ku bakunzi b’umuziki gakondo basanzwe baza gutaramana n’iri tsinda i Kigali kuri Hotel des Mille Collines, buri wa Gatanu, abizeza ko ibitaramo bizakomeza nibagaruka.

Arlette Ruyonza, ukora muri MINISPOC, mu ishami rishizwe guteza imbere umuco, yabwiye IGIHE ko iri torero rya Gakondo Group ryatowe nk’abahanzi bagaragaza isura nyayo y’umwimerere w’umuziki gakondo w’u Rwanda.

Uretse Masamba, IGIHE twabatangarije ko na Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore, azitabira iri serukiramuco kuwa 13 Nyakanga 2013, aho azaba ahagarariye igihugu mu marushanwa azaba yitwa Miss FESPAM.

Biteganijwe ko Gakondo Group izagaruka mu Rwanda kuwa 21 Nyakanga 20123.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages