{Abahanzi bagize Gakondo Group barangajwe imbere n’Intore Masamba, barasubukura ibitaramo bakorera kuri Hoteli Mille Collines buri wa Gatanu w’icyumweru.}
Nk’uko umwe mu bagize Gakondo Group yabibwiye IGIHE, muri Mutarama 2015 aba bahanzi ntibabashije gutaramira abakunzi babo nk’uko byari bisanzwe ahanini bitewe n’imishinga buri wese ku giti cye yari ahugiyemo n’ibitaramo bakoreraga hirya no hino ku Isi bityo bigatuma batabona umwanya uhagije ngo batarame bisanzwe.
Karim Olivier ati “Gahunda y’ibitaramo bya Gakondo kuri Mille Collines izakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, ahanini impamvu byari bimaze igihe bitaba ni akazi kenshi abahanzi bagize Gakondo bari bafite.
Akomeza agira ati “Masamba amaze iminsi atunganya album ye izaba iriho indirimbo hafi 20 hari n’ibitaramo yakoreye mu Busuwisi, Jules Sentore na we hari imishinga y’indirimbo yarangizaga, Teta yari yagiye i Burayi, Daniel Ngarukiye yakoraga ama video, urumva ko bose bari bahuze cyane ariko byatunganye ibitaramo bigiye gukomeza”

Abahanzi bahuriye muri Gakondo Group iyobowe na Masamba, bagiye gusubukura ibi bitaramo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2015 ndetse buri wa Gatanu bizajya biba nk’uko byari bisanzwe.

Ibitekerezo 0