Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni ari gutegurira Abanyarwanda igitaramo cy’urwenya kizabafasha gusoza impera z’umwaka wa 2014 bagorora imbavu ari nako biyongeramo akanyamuneza bishimira umwaka wa 2015.
Umunyarwenya, akaba n’umukinnyi w’amakinamico, Atome unazwi ku izina rya Gasumuni amaze iminsi hanze y’u Rwanda, azaniye Abanyarwanda byinshi yifuza kubasangiza mbere y’uko umwaka wa 2014 urangira.
Mu kiganiro na IGIHE, Atome yavuze ko aje mu Rwanda nyuma yo kuzenguruka amahanga aho yagenze mu bihugu nka Canada, Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye, akaba yifuje gusangira umwaka n’Abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cy’urwenya.
Yagize ati “Nateguye igitaramo nise Kwirekura 20 kizaba ku itariki ya 30 Ukuboza 2014. Ndashaka gushimisha Abanyarwanda ndetse n’abatuye u Rwanda ku buryo bazirekura bakarangiza umwaka bisekera, bishimye”.
Uyu munyarwenya ngo ari gutegura iki gitaramo ku buryo kizanyura buri wese uzacyitabira. Aho kizabera ndetse n’ibiciro azabitangariza abakunzi be mu cyumweru gitaha.
Atome amaze kuba umunyarwenya w’ikirangirire dore ko amaze kwandikwa mu binyamakuru bikomeye nka Jeune Afrique, RTBF (Radio Television Belge) n’ibindi byinshi yagiye agaragaramo.



















TANGA IGITEKEREZO