Ni imihango yabereye muri Evangelical Restoration Church Nyanza kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Kanama 2021. Yabanjirijwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Busitani bwa Dayenu Hotel i Nyanza.
Gatera na Mukarugamba bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.
Tariki ya 26 Mata 2021 ni bwo Gatera yasabye Rugamba Geneviève ko yamubera umugore maze asubizwa ‘yego’, ahita amwambika impeta y’urudashira.
Bakomeje gukomera ku isezerano maze ku wa 26 Kanama 2021 basezerana imbere y’amategeko.
Gatera yabwiye IGIHE ko urukundo ruruta byose kuko ari rwo rwabahuje.
Ati “Ndishimye cyane ku bw’uyu munsi nari ntegereje kuva kera. Rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye ariko ndashimima Imana ko byagenze neza."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!