Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje”.

Yasangije urubyiruko bimwe mu byaranze urugamba rwo kubohora igihugu nk’umwe mu barurwanye agaragaza ko Inkotanyi zatangiye zidafite ibikoresho bihambaye ariko ziratsinda kubera ko zarwaniraga ukuri.

Umuhanzi Mariya Yohana na we ari mu bari bitabiriye ibyo biganiro. Gen Kabarebe yamutanzeho urugero avuga ku ndirimbo ze n’uburyo zabongereraga morale ku rugamba.

Yagize ati “Abahanzi bararirimbaga tukagira morale, buriya morale yatunze abasirikare aho batari bafite ikindi kibatunga. Mariya Yohana twari kumwe ku rugamba igihe cyose kuva urugamba rwatangira, indirimbo ze zikadufasha cyane. Buriya ni we waririmbye Intsinzi mu 1992.”

Yavuze ko indirimo ‘Intsinzi’ ya Mariya Yohana yabateraga umurava ku rugamba kubera amagambo meza ayirimo. Yasabye urubyiruko kujya ruyumva rugatega amatwi ubutumwa buyirimo.

Yaririmbye ubumwe abandi baririmba amacakubiri

Gen Kabarebe yavuze ko Mariya Yohana yaririmbye ubumwe bw’Abanyarwanda mu 1992 mu gihe abandi bahanzi bari mu Rwanda icyo ghe barimo Bikindi Simon baririmbaga amacakubiri n’inzagano.

Ati “Mwumve indirimbo ya Mariya Yohana yaririmbye mu 1992 aririmba ubumwe bw’Abanyarwanda, intsinzi y’Abanyarwanda, aririmba ibintu bizima. Ibyo ngibyo byose byafashaga abasirikare mu mitwe yabo bakumva icyo barwanira ko ari ikintu kigari cyane.”

Yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora igihugu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barugizemo uruhare mu buryo butandukanye aho buri wese yakoraga icyo ashoboye.

Yavuze ko hari abakusanyaga amafaranga akagurwa ibyo kurya, imiti n’ibikoresho bakabigeza ku basirikare.

Ati “Abakecuru barabohaga ibyo baboha bikagurishwa, abahinga ibyo bahinga bikagurishwa kuko abasirikare badafite ikibatunga nabo ntibashobora kurwana. Kuko ibikoresho byageze aho tubyigurira mu mafaranga ya FPR kandi aturuka mu banyamuryango.”

Gen Kabarebe yavuze ko abandi bahanzi batandukanye nabo bafatanyaga na Mariya Yohana bahuriye mu Itorero ‘Indahemuka’ bagakora ibitaramo n’ubukangurambaga bagakusanya amafaranga menshi agakoreshwa mu kugura ibyo bakeneye.

Impamvu yamuteye kuririmba Intsinzi

Mu 2013 Mariya Yohana yavuze ko ahanini yahimbye indirimbo Intsinzi aranayiririmba agamije guha imbaraga ingabo za RPA Inkotanyi zari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Iyo ndirimbo yahimbye mu 1992 yabaye nk’ubuhanuzi bw’intsinzi kuko ibyo yavugaga byabaye mu 1994, ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga igihugu.

Mariya Yohana yagize ati “Indirimbo Intsinzi nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu, nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”

Yavuze ko uretse kuba iyo ndirimbo yarayihimbye atekereza ku rugamba rw’amasasu, yazirikanaga n’uburyo abantu bakwibohora mu bundi buryo burimo ubw’ibitekerezo bakagera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Mariya Yohana ni umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda, afite izindi ndirimbo zakanguriraga Abanyarwanda kwibohora no kwishimira intsinzi nka Turatashye Inkotanyi z’Amarere, Reka ndate ubutwari bw'Inkotanyi, Impundu n’izindi.

Mariya Yohana ni umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda
Mariya Yohana ni umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda
Mariya Yohana wahimbye indirimbo Intsinzi mu 1992 inkotanyi ziyibyina mu 1994
Mariya Yohana wahimbye indirimbo Intsinzi mu 1992 inkotanyi ziyibyina mu 1994
Mariya Yohana yafatanyije n'urubyiruko rwa Gisagara kuririmba Ubutwari bw'Inkotanyi
Mariya Yohana yafatanyije n'urubyiruko rwa Gisagara kuririmba Ubutwari bw'Inkotanyi
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko indirimbo za Mariya Yohana zabateraga umurava ku rugamba
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko indirimbo za Mariya Yohana zabateraga umurava ku rugamba
Ibyo biganiro byitabiriwe ku bwinshi n'abiganjemo urubyiruko
Ibyo biganiro byitabiriwe ku bwinshi n'abiganjemo urubyiruko
Muhanzi Mariya Yohana ubwo yari akurikiye ikiganiro yandika ibiri kuvugwa
Muhanzi Mariya Yohana ubwo yari akurikiye ikiganiro yandika ibiri kuvugwa
Urubyiruko rwabyinnye indirimo 'Reka ndate ubutwari bw'Inkotanyi' ya Mariya Yohana
Urubyiruko rwabyinnye indirimo 'Reka ndate ubutwari bw'Inkotanyi' ya Mariya Yohana