Mu butumwa yashyize kuri Twitter yanditse agira ati “Niba abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo muri Amerika batarubatse ikibumbano cy’umuhanzi ukomeye w’Umunyafurika wo mu gihe cyacu, ndashaka gutanga ubufasha.”
“Ndashaka kubaka ikibumbano cya Tupac mu mujyi yavukiyemo. Uyu mugabo udasanzwe akomeze aruhukire mu mahoro.”
Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’amafoto abiri y’umuraperi 2Pac umaze imyaka 27 apfuye.
Gen Muhoozi amaze igihe kinini atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga avuga ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, siporo, gutebya n’ibindi.
Tupac Amaru Shakuru ni umwe mu bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.
Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi mu myaka yashize kugeza n’ubu, ubwo yari afite imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996 yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y’iminsi itandatu aza gushiramo umwuka.
Hirya no hino ku Isi benshi mu bakunze uyu muraperi hari ibikorwa bitandukanye bakoze mu rwego rwo kuzirikana ibigwi bye.
Umubyeyi wa 2Pac, Afeni Shakur yubakishije ikibumbano kinini cy’umuhungu we kiri mu busitani bwa Peace Garden of the Tupac Amaru Shakur Center muri Georgia, cyakozwe na Jim Burnett.
If our beloved brothers and sisters in the USA have not built a great statue to the greatest African singer of our generation, I want to help. I want to build a statue to Tupac in his hometown. May the great man rest in peace! pic.twitter.com/wDzUJp78XM
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 21, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!