Uyu mubyeyi wegukanye ikamba rya Miss Elegance mu 1957 yabaye umunyamideli w’igihe kinini yamamaza imyambaro ya Balenciaga.

Geneviève de Fontenay yinjiye muri Miss France mu 1954 agirwa umunyabanga wa komite itegura iri rushanwa.

Nyuma y’urupfu rw’umukunzi we Louis Poirot wari umuyobozi mukuru muri Miss France, Geneviève de Fontenay yahise amusimbura kuri uwo mwanya kuva mu 1981 kugeza mu 2010.

Geneviève de Fontenay n’umuhungu we Xavier de Fontenay bakomeje kwagura iri rushanwa mu 2002 bagurisha imwe mu migabane yaryo kuri Endemol Shine France nubwo nyuma y’imyaka umunani bakorana baje kutumvikana hagati yabo birangira uyu mubyeyi akuyemo ake karenge atangiza imishinga ye.

Mu 2010 Geneviève de Fontenay yatangije irushanwa ry’ubwiza yise Miss Prestige Nationale aribera umuyobozi mukuru mu myaka itandatu avamo ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu mubyeyi wavukiye i Lorraine mu 1932 benshi bakundaga kumwita “La Dame au Chapeau” kubera uburyo yakundaga kugaragara yambaye ingofero y’umweru n’umukara nk’umwambaro umuranga.

Geneviève de Fontenay yayoboye Miss France imyaka 29
Geneviève de Fontenay yayoboye Miss France imyaka 29
Mu buzima bwe Geneviève de Fontenay  yaranzwe n'imyambaro y'ibara ry'umweru n'umukara ndetse n'ingofero yatumye bamwita  'La Dame au Chapeau'
Mu buzima bwe Geneviève de Fontenay yaranzwe n'imyambaro y'ibara ry'umweru n'umukara ndetse n'ingofero yatumye bamwita 'La Dame au Chapeau'
Nyuma y'imyaka 29 ari umuyobozi wa Miss France, Geneviève de Fontenay yatangije irushanwa rye bwite yise  Miss Prestige Nationale
Nyuma y'imyaka 29 ari umuyobozi wa Miss France, Geneviève de Fontenay yatangije irushanwa rye bwite yise Miss Prestige Nationale