00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gentil Misigaro yageze mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2019 saa 08:02
Yasuwe :

Gentil Misigaro umaze kubaka amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, zigahembura abari mu bwigunge yageze mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo yise ‘Hari imbaraga’.

Uyu muhanzi utuye muri Canada, asanzwe ari umuvandimwe wa Adrien Misigaro nawe uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’ n’izindi agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda kizaruhura imitima ya benshi.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko kuko yari amaze 14 atahakandagira.

Ati “Navuye hano mu 2004 […] nibwo nkigera hano twakurikiranaga amakuru. Ni umunezero gusa ndumva nishimye. Abandi bazaza mu cyumweru gitaha.”

Igitaramo cya ‘Hari imbaraga’ kizaba ku wa 10 Werurwe 2019, azagihuza no kumurika Album yise ‘Buri munsi’ iriho indirimbo 14. Muri izo umunani ni iz’ururimi rw’Ikinyarwanda, eshashatu ziri mu Cyongereza.

Azahuriramo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda n’amatsinda yo kuramya Imana arimo Aime Uwimana, Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y’i Masoro.

Ku bantu bari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5 000Frw, muri VIP iri ku 10 000Frw, ameza y’abantu umunani agura 200 000Frw.

Abazayagura ku muryango w’ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10 000Frw, muri VIP ari 15 000Frw naho ameza y’abantu umunani ari 200 000Frw.

Misigaro yari ategerezanyijwe amatsiko ku kibuga cy'indege
Uwimana Aimé ni umwe mu bagiye kwakira Misigaro
Yakiranywe ubwuzu ku kibuga cy'indege cya Kigali
Uwimana Aimé yahoberanye na Gentil Misigaro mu byinshimo byinshi
Yahise agirana ikiganiro n'abanyamakuru ku bikorwa ateganya mu Rwanda
Misigaro yijeje ibyishimo byinshi abazitabira igitaramo ‘Hari imbaraga’ kizaba ku wa 10 Werurwe 2019

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages