00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisa cy’Inganzo yagaragaje umusaruro wa mbere wo kureka ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 6 January 2016 saa 12:28
Yasuwe :

Nyuma yo gutangaza ko yaretse ikiyobyabwenge cya Heroin cyari cyaramubase, Gisa abifashijwemo n’umujyanama we mushya yagarutse byimazeyo muri muzika izira ibiyobyabwenge.

Umujyanama mushya wa Gisa cy’Inganzo, Eliel Sando, yavuze ko yiyemeje kumufasha muri gahunda za muzika no kureka ikiyobyabwenge cya Heroin cyari cyaramubase,ndetse ubu bufatanye bukaba bwamaze gutanga umusaruro aho Gisa yasohoye indirimbo nshya yise “Genda ubabwire”.

Yagize ati” Hashize amezi agera kuri ane ntangiye kumubera umujyanama,aho natangiye kwita cyane muri gahunda yo kumwereka umurongo nyawo akwiye kugenderaho, ndetse n’imyitwarire akwiye kugira, byose bikaba byaragenze neza.

Hitabajwe umuganga ufasha Gisa kuva kuri Heroin

Uyu mujyanama mushya wa Gisa yavuze ko byabaye ngombwa ko ashakirwa umuganga umufasha gusubiza amaraso ye ku murongo kugira ngo ntazongere kunywa Heroin(benshi bayita Mugo).

Yagize ati”Heroin si ikiyobyabwenge gusa, ahubwo ni uburozi , kuko iyo umuntu ayinyoyeho rimwe gusa, umubiri uhita umusaba guhora ayifata, atayifata akagira uburibwe bukabije.Nkimenya ibibi byayo natangiye kwita kuri Gisa mufasha no kumushakira abaganga bamuvura kuko ni yo nzira yonyine yo kuyireka.”

Abaganga basanze Gisa ataragera ku rwego rukabije

Eliel akomeza avuga ko umuntu ukoresha Heroin akenera nibura amafaranga ibihumbi 15 buri munsi kugira ngo adahura n’uburibwe ari na yo mpamvu abayikoresha biba cyane.

Gisa na Eliel Sando wamufashije kureka Heroin

Si ibikorwa byo gufasha Gisa kureka Heroin biri gukorwa gusa kuko we n’umujyanama we bafite imishinga myinshi yerekeranye na muzika bari gutegura muri uyu mwaka dutangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages