Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu cyahuje abanyeshuri bo muri G.S.Remera na Martys, kikaba cyarateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa Hope Of New Melody washinzwe na Adrien Misigaro, ukaba ufite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ndirimbo.
Iki gitaramo cyanitabiriwe na bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, barimo Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, Umukundwa Clemence, Cyiza Vanessa na Kabahenda Ricca Michaele watowe nka Miss Congeniality.
Hari kandi Pasiteri Jean Pierre Ntawiniga wigeze gufungwa akishora mu biyobyabwenge kubera kwiheba ariko akaza kwakira agakiza, agahinduka umuvugabutumwa.
Yagize ati “Ubwo nakoraga ndangije kwiga nakoze amanyanga baramfata banjyana muri gereza. Mfungwa naciye mu Imvaho Nshya, kuri Radiyo Rwanda, inkuru yanjye barayivuze ubuzima bwanjye bwari burangiye”.
“Ngeze muri gereza kubera ukuntu nari nihebye natangiye kunywa ibiyobyabwenge. Ariko muri ubwo buzima nari ndimo tariki 31 Ukuboza 2003 aho niho Yesu yansanze, narapfuye mfiriye mu byaha ariko ndasenga ngiye kubona mbona Yesu aramanutse.”
Umuhanzi Gisa cy’inganzo uherutse kuva muri gereza nyuma yo kurangiza igifungo, yakatiwe kubera ibiyobyabwenge yaririmbiye abanyeshuri indirimbo ze zitandukanye ariko anababwira ko ntacyo byamugejejeho.
Yagize ati “Duhitemo neza ubuzima bwiza dukwiye kubamo, tuve mu buzima bw’ibiyobyabwenge nta gaciro. Mfite ubunararibonye bw’ibi bintu ndi kubabwira Imana yangiriye ubuntu. Ntabwo waba icyamamare cyangwa umuganga unywa ibiyobyabwenge, uyu munsi muhinduke dufatanye guhindura abandi”.
Iki gitaramo ni icya mbere Hope Of New Melody ikoze mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.
Muri Gicurasi 2019 ubwo Adrien Misigaro yari mu Rwanda yasuye urubyiruko ruri kugororerwa mu kigo cya Iwawa ahari abari barasabitswe n’ibiyobyabwenge barimo n’abahanzi nka Fireman, Neg-G The General na Young Tone.



















TANGA IGITEKEREZO