Yabitangaje ku wa 14 Gicurasi 2026, ubwo yari kuri Galaxy TV yo muri Uganda, mu kiganiro ‘Rewind’. Yavuze ko akiri muto, bityo atahita yihutira kurongorwa ataratsindira Grammy.
Ati “Nzashyingirwa nintsindira igihembo cya Grammy. Ndacyafite igihe kirekire kubera ko mfite imyaka 20 yonyine kandi nduzuza 21 uyu mwaka. Bityo ndashaka kubanza nkagera ku ntego zanjye mu mwuga mbere yo gutekereza urushako n’urubyaro”.
Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.
Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ni urutonde rwari rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco [UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!