Umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda, Grace Nakimera, ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane, aho yaje mu gitaramo giteganijwe kubera i Remera kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).
Iki gitaramo Grace Nakimira ari buririmbemo ni icyo gufungura kamwe mu tubari dushya tugezweho muri Kigali kitwa “The Posh”, gaherereye i Remera aho bita "Ku Cyamitsingi".
Aganira na IGIHE, Juju (Dj Junior) uzwi mu ndirimbo "Tora Kagame", musaza wa Nakimera uri no mu bamuzanye mu Rwanda, yavuze ko bamuzanye ngo abe ari we muhanzi ukomeye ufungura ku mugaragaro aka kabari gashyashya.
Nakimera we yabwiye IGIHE ko iki gitaramo ari buririmbemo kiza kuba gishyushye, ku buryo asaba abafana be kucyitabira. Yagize ati “Biraza kuba bishyushye, muze mu gitaramo muri The Posh muri benshi mbataramire”.
Uretse Grace Nakimera, iki gitaramo kiraba kirimo abahanzi Dj Pius uzwi cyane mu ndirimbo “Kanda Amazi” na “Imitobe”, Juju (Dj Junior) wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Tora Kagame” wabaye na Dj muri Cadillac n’abandi benshi.
Indirimbo Nakimera aheruka gushyira hanze ni Tandika yaririmbanye na Juju. Indirimbo aheruka gushyira hanze mu mashusho yitwa Mpola Mpola. Nakimera azwi nk’umwe mu bahanzi baririmbye muri band ya Ben Rutabana. Yanaririmbanye kandi na Safa Papy John mu bitaramo byabaga buri wa Gatanu kuri Mille Collines i Kigali.
Amwe mu mafoto Nakimera aheruka kwifotoza n’indirimbo ze nshyashya:



















TANGA IGITEKEREZO