00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grammy Awards 2026: Eddy Kenzo yongeye kwigaragaza; Kendrick Lamar ahatana mu byiciro byinshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 November 2025 saa 10:45
Yasuwe :

Kendrick Lamar yongeye kwigaragaza nk’umuhanzi ukomeye mu njyana ya hip-hop, nyuma y’aho kuri ubu ahatanye mu byiciro byinshi kurusha abandi mu bihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha, naho Eddy Kenzo wo muri Uganda ahesha ikuzo Afurika y’Iburasirazuba.

Kendrick Lamar yesheje aka gahigo nyuma yo gutwara ibihembo bibiri muri bitatu bikuru byatanzwe muri Grammy Awards binyuze mu ndirimbo ye “Not Like Us”.

Uyu mwaka nabwo ari ku isonga mu bahatanye muri Grammy Awards aho ari mu byiciro icyenda.

Uyu muhanzi kuri ubu ashobora kongera guca agahigo biturutse ku ndirimbo ye “Luther” yakoranye na SZA na album ye “GNX” byombi byakunzwe cyane.

Lady Gaga uri mu bahanzi bafite abafana benshi ku Isi, nawe ari mu bahatanye mu byiciro byinshi aho ahatanye muri birindwi. Akurikirwa na ba producer Jack Antonoff na Cirkut, nabo bahatanye mu byiciro birindwi buri umwe.

Leon Thomas uri mu bahanzi bashya yatunguye benshi aho ahatanye mu byiciro bitandatu, anganya na Sabrina Carpenter, Bad Bunny na Serban Ghenea.

Bad Bunny uzaririmba mu birori bya Super Bowl Halftime Show umwaka utaha, yagaragaje ko umuziki wa Amerika y’Amajyepfo ugifite ijambo, nyuma yo guhatana mu byiciro bitatu bikuru birimo icya Album of the Year, Record of the Year na Song of the Year.

Uyu muhanzi hamwe na Kendrick Lamar, Lady Gaga na Sabrina Carpenter, bose bahatanye muri ibyo byiciro bitatu bikomeye.

Bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane ntibagaragaye muri uyu mwaka. Taylor Swift yasohoye album ye “The Life of a Showgirl” nyuma y’igihe cy’ukwemererwa gusaba, mu gihe Morgan Wallen yanze kongera kwitabira ibi bihembo.

Nubwo umwaka ushize utari mwiza ku ndirimbo za hip-hop, uyu mwaka iki cyiciro cyabonye icyubahiro gikomeye. Uretse Lamar, abahanzi nka Doechii, Clipse na Tyler, the Creator bahatanye mu byiciro bitanu buri umwe.

Eddy Kenzo wo muri Uganda yongeye kwigaragaza muri Grammy Awards nk’uko yabikoze mu myaka yashize, ahatana mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’.

Uyu muhanzi ahatanye n’abarimo Burna Boy, Davido, Omah Lay, Ayra Starr, Wizkid na Tyla. yahatanye abikesheje indirimbo “Hope & Love” yakoranye na Mehran Matin.

Ibihembo bya Grammy Awards bizatangwa ku wa 1 Gashyantare 2026.

Ushaka kureba urutonde rw’abahanzi bose bahatanye wakanda hano https://variety.com/2025/music/news...

Lady Gaga ari mu bahanzi bahatanye mu byiciro byinshi
Eddy Kenzo si ubwa mbere ahatanye muri Grammy Awards
Kendrick Lamar aheruka i Kigali mu gitaramo yahakoreye mu Ukuboza 2023
Leon Thomas ni we muhanzi mushya watunguranye muri ibi bihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages