00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grammy Awards yashyize igorora abanyamuziki bo muri Afurika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 June 2023 saa 12:55
Yasuwe :

Sosiyete ya Recording Academy itegura Grammy Awards yashyizeho ibyiciro bishya bitatu birimo igihariwe abanyamuziki bo muri Afurika ‘Best African Music Performance’.

Ni igikorwa kigezweho nyuma y’uruzinduko Harvey Mason Jr, umuyobozi wa Recording Academy aherutse kugirira mu bihugu bya Afurika birimo Ghana, Nigeria n’ u Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma uburyo umuziki wa Afurika cyane cyane AfroBeats na Amapiano uri kuzamuka cyane hirya no hino ku Isi abategura ibihembo bya Grammy bashyizeho icyiciro gishya cya ‘Best African Music Performance’

Iki cyiciro cya cyahaye rugari umuziki mushya ugezweho muri Afurika ndetse na gakondo harimo Afrobeats, Afro-pop, Amapiano, High Life, Fuji n’izindi njyana.

Ibindi byiciro bishya byongerewemo ni ‘Best Pop Dance Recording’ and ‘Best Alternative Jazz Album’.

Ibi byiciro bishya bizatangira gukoreshwa guhera mu 2024 ubwo hazaba hatangwa ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 66.

Mu myaka yashize byari bigoranye cyane kubona umubare munini w’abahanzi bo muri Afurika begukanye cyangwa bahataniye igihembo cya Grammy byatumaga bamwe bashinja iki kigo kugira irondaruhu.

Nubwo hari impaka zijyanye n’ibi bihembo, hari abahanzi benshi b’Abirabura barenze izo nzitizi binjira muri Grammy barahatana kugeze batangiye kwegukana ibi bihembo.

Ibi bihembo bya Grammy bimaze gutangwa inshuro 65 , abanyamuziki babirabura 11 nibo bamaze kwegukana igihembo cya Album y’umwaka (gifatwa nk’ikiruta ibindi muri Grammy Awards).

Ku bahanzi bo muri Afurika, Miriam Makeba niwe muhanzi wa mbere ukorera umuziki muri Afurika wegukanye igihembo cya Grammy mu 1966.

Angélique Kidjo niwe muhanzi wo muri Afurika umaze kwegukana ibihembo byinshi bya Grammy , ubu amaze gutwara bitanu.

Ni agahigo uyu munyamuziki wo muri Bénin asangiye na Ladysmith Black Mambazo, itsinda ry’abanyamuziki bo muri Afurika y’Epfo bamaze guhatanira ibi bihembo inshuro 16.

Usibye abo twagarutseho abandi banyamuziki bo muri Afurika bamaze kwegukana ibi bihembo barimo, Ali Farka Touré(2), Soweto Gospel Choir(2), Tems (1), Burnaboy(1),Wizkid(1) Nomcebo Zikode(1), Tinariwen (1), Wouter Kellerman(1), n’abandi.

Ibihembo bya Grammy ni kimwe mu bikorwa bya muzika bihora bihanzwe amaso ku Isi, byashyizweho mu rwego rwo kwishimira ubuhanga bw’abanyamuziki kuri uyu mubumbe.

Angélique Kidjo niwe muhanzi wo muri Afurika umaze kwegukana ibihembo byinshi bya Grammy
Miriam Makeba uri kumwe na Harry Belafonte niwe muhanzi wa mbere ukorera umuziki muri Afurika wegukanye igihembo cya Grammy
Umuyobozi wa Recording Academy itegura Grammy , Harvey Mason, Jr ubwo aheruka mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri Rosemary Mbabazi
Harvey Mason Jr aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Ghana ,Nigeria n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages