00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yagarutse, Nirere Shanel, Alyn Sano na Senderi bakora mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 July 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE by’umwihariko igice cy’imyidagaduro bamaze kumenyera ko mu mpera za buri cyumweru dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina, hagamijwe guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ni indirimbo ziba zirimo izo kuramya Imana zivanze n’izisanzwe ndetse zitoranywa nta kindi kigendeweho keretse gusa kuba yabashije kutugeraho mu cyumweru tuba turi gusoza.

Abahanzi batandukaye bakoze mu nganzo bashakira ibyishimo abakunzi ba muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya zafasha abakunzi babo kuryoherwa na Weekend ya mbere ya Nyakanga. Izi ndirimbo zirimo iz’abahanzi bo hanze y’u Rwanda n’abo mu Rwanda.

“Indamutso’’ - Nirere Shanel

Ni indirimbo nshya ya Nirere Shanel. Muri iyi ndirimbo aba agaruka ku buryo u Rwanda rumaze kuganza mu mahoro ku isi yose. Ati “Intango y’amahoro tuyisogongerane ishema.’’

Muma nigger ya Green P

Green P wari umaze iminsi adasohora indirimbo, yakoze mu nganzo ashyira hanze iyo yise ‘Muma Nigger’ ari nayo ndirimbo ya mbere ye bwite ashyize hanze kuva yava i Dubai aho yari amaze igihe akorera.

“Dufite Papa’’ - Mico The Best

Ni indirimbo nshya ya Mico The Best yashyize hanze. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana agaragaza ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafite ‘papa’ aha aba avuga Paul Kagame uwuhagarariye. Akagaragaza ko ibyo avuze abikora nta kabuza.

“FOU DE TOi” - Element EleéeH Ft Ross Kana & Bruce Melodie | Choeur International

Ni indirimbo yasubiwemo ya Element EleéeH Ft Ross Kana & Bruce Melodie. Iyi ndirimbo yasubiwemo yasubiwemo na Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali. Iyi ndirimbo ni imwe mu zakunzwe ndetse ni nayo mpamvu abagize iyi korali bahisemo kuyisubiramo yanditse mu buryo bw’amanota.

“Amahitamo’’ - Kibasumba Confiance ft. Racine & Mr. Kagame

Kibasumba yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo, cy’iki gisigo biturutse ku bakobwa bakomeje kwanga abasore bakishakira abanyamafaranga. Ati “ Igitekerezo cyaturutse ku nkuru zikomeje kwiganza mu matwi y’abantu ko abana bari kubana n’abantu bababyaye kubera amafranga. Ibyo bigatera abantu benshi biganjemo urubyiruko kumva ko nta rukundo rukibaho.’’

Akomeza avuga ko kuri ubu abakobwa benshi bari kurwana intambara zo guhitamo hagati y’amafranga n’urukundo. Ati “Ni ubutumwa bureba cyane abasore n’inkumi barwana no guhitamo abo babana nabo hagati y’ababakunda n’ababatunga.’’

“FPR Oye’’ - Alyn Sano, Butera Knowless, Bushali, Eric Senderi na Ndandambara

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda. Muri abo bahanzi harimo Alyn Sano, Butera Knowless, Bushali, Eric Senderi na Ndandambara. Ni indirimbo aba bahanzi bahimbiye FPR Inkotanyi kubera uburyo ikomeje guteza imbere umuryango nyarwanda basaba abantu gutora umukandida wayo Perezida Kagame Paul.

“Rwanda Shima - Tonzi, Gaby kamanzi & Theo Bosebabireba

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba bashyize hanze indirimbo yitwa’Rwanda Shima’ igaruka ku bikorwa bya Perezida Kagame. Ni indirimbo yerekana ko Ubumwe, umutekano n’iterambere u Rwanda rwagezeho byatewe n’imiyoborere y’Intumwa Paul Kagame nk’uko babihurizaho.

“Nta Cyamunanira’’ - Ambassadors of Christ Choir

Ni indirimbo nshya ya Ambassadors of Christ Choir igaruka ku kuntu Imana ishobora byose bityo abantu badakwiriye kugira impungenge ku buzima babamo umunsi ku wundi. Hari aho aba baririmbyi bavuga ko ‘Ntabwo nkwiriye ku kububasha bwe n’imbaraga ze bidasumbwa.’’

“Inzira’’ - Amalon

Ni indirimbo nshya ya Amalon. Ni indirimbo uyu musore ashyize hanze mu gihe yari amaze iminsi acecetse. Muri iyi ndirimbo agaruka ku musore wababajwe n’umukobwa mu rukundo rwabo nyuma yo kumwereka iwabo ariko undi akaza kumwereka igihandure akamusiga.

“Urashoboye’’ - DufashwanayoJeanne

Ni indirimbo nshya DufashwanayoJeanne irimo ishimwe ryo gushima Imana ku bw’ibyo ikorera abantu ndetse n’igihe babona bari mu bibakomereye igakomeza kuba Inyabushobozi kandi ibashakira icyiza kurutaho ndetse izakibagezaho byanze bikunze kuko Irashoboye Kandi Irahambaye.

DufashwanayoJeanne ni umuhanzikazi watangiye umuziki mu 2021 ubwo yakoraga indirimbo ya mbere muri studio, ariko kuva akiri umwana akunda kuririmba.

“Ruburika’’ - Nessa

Ni indirimbo nshya ya Nessa aho agaruka ku bintu bitandukanye bigenda bituma ihinduka isibaniro ry’ibibazo. Akagaragaza ko ibintu bimaze kuba bibi ku buryo umuntu urangaye yisanga mu bibazo.

“Yarabikoze’’ - Yvanny Mpano & Manick Yani

Ni indirimbo nshya yahuriyemo abavandimwe Yvanny Mpano na Manick Yani basanzwe bafite ba nyina bava inda imwe. Muri iyi ndirimbo baba bashimira Perezida Kagame kubera ibikorwa byinshi amaze gukora byateje imbere igihugu. Iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage iri muri AfroGako.

“Tora Kagame Paul’’ - Yves Ndahiro & Yvanny Mpano

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ndahiro Yves umenyerewe mu muziki wa gakondo no guhimbaza Imana, yahuriyemo na Yvanny Mpano uri mu banyempano bakundirwa indirimbo zinyura imitima ya benshi. Muri iyi ndirimbo nshya aba bahanzi bahuriyemo baba bagaruka ku bigwi bya Kagame Paul bagashishikariza abantu kumuhundagazaho amajwi.

“Nduhura Umutima’’ - Jenifer Uwamahoro

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Jenifer Uwamahoro. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko adafite amahoro y’umutima bityo akaba akeneye ko Imana ikomeza kumukomeza umutima ndetse no kumuhumuriza.

“Umunyabigwi PK’’ - JDK 1

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jean de Dieu Harerimana uzwi kw izina rya JDK. Nyuma y’indirimbo nyinshi yagiye ashyira hanze zikamamara harimo n’iyitwa ‘Hinga Kinyamwuga’ ikoreshwa na minisiteri y Ubuhinzi n ubworozi (Minagri) noneho ubu afite indirimbo ebyiri yashyize hanze zivuga kubigwi bya Paul Kagame na RPF Inkotanyi.

‘Umunyabigwi PK’ ni indirimbo isaba abanyarwanda ko igikumwe cyabo bazagitera ku gipfunsi bagatora Umunyabigwi Paul Kagame. Indi ndirimbo afite ni iyitwa ‘Tugufitiye Icyizere RPF’ cyangwa ‘Ijabo ryawe RPF we ryaduhaye Ijambo. Iyi yo igaragaza ko intego remezo za RPF zaduhaye icyizere cyo kubaho.

“Munyamibabaro We’’ - Vumilia

Vimilia Mfitimana wahimbye iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yakuye mu buzima bwa buri munsi abantu babamo.

Ati “Ni indirimbo nakuye ku twana naciyeho mu muhanda dusabiriza nitwo twanteye kwibaza biriya bibazo byose. Ababuze urubyaro barukeneye nabo nari maze iminsi nganira nabo bituma nibaza kuriya. Ariko nza gusanga ni ikibazo cy’igihe umunyamibabaro wese aho aho ari akwiye kwibuka ko Imana ihari kandi ikora.’’

“Nimuhumure’’ - The Way Of Hope Choir

Ni indirimbo nshya ya The Way Of Hope Choir. Aba bahanzi baba bashaka guhumuriza abantu bakomeje kwiheba umunsi ku wundi. Bati “Nimuhumure kandi mwihangane Yesu ni uwo kwizerwa. Umwami wacu yaratsinze. Komera shikama witinya umwami wawe akuri hafi.’’

“Amahoro Yesu Aha Abantu Be’’ - Emmy Habinshuti

Ni indirimbo y’umuhanzi Emmy Habinshuti uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Igaragaza amahoro Umwami Mana atanga ku bamwiringiye kandi ntabakoze isoni. Iyi Ndirimbo “Amahoro Yesu aha abantu be’’ n’indirimbo yihumure ihumuriza abantu ikabasubizamo ibyiringiro ndetse yiringiza abantu ko bayizera bakayiringira ko ntawayiringira ngo imuhemukire.

Habinshuti yatangiye umuziki mu 2009 kugeza ubu afite indirimbo eshanu zirimo iyo yise Nyir’ubuntu, Uwanjye, Inshuti, Ikimenyetso na Ndakumbuye. Uyu muhanzi aririmba injyana ya Country Music ndetse amaze gukora muri iyi njyana indirimbo yasubiyemo zirimo Biba mugitondo, Tunganir’Imana, Nta kindi gihesha gukiranuka, Ubwo impanda z’Uwiteka na Amahoro Yesu aha abantube.

“Genzura mu Byanditswe’’ - Perle de Vie

Ni indirimbo nshya ya Perle de Vie, ihumuriza abantu. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bashaka guhumuriza abantu bafite ibibazo, ubwoba ndetse no kwigunga. Ni indirimbo iri kuri album ya Perle de Vie bise “Ndahimbaza’’.

“Urenze uko twakuvuga’’ - Siloam Choir

Ni indirimbo nshya ya Siloam Choir yo ku Kumukenke. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi bagaragaza ukuntu Imana ari Umwami ukomeye ku Isi no mu Ijuru. Bati “Yesu urenze uko twe twakuvuga.’’

“Mana yo mu ijuru’’ - Shalom Choir

Ni indirimbo nshya ya Shalom Choir. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi bagaragaza ko Imana yisangije kuba ari Imana idahemuka kandi ari Imana itari iy’amagambo ahubwo ari Imana y’imirimo.

“My Side’’ - Young Mill

Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzi Young Mill uri mu bahanzi bakiri kuzamuka. Uyu musore ubusanzwe witwa Ishimwe Gisubizo Emmanuel avuga ko guhimba byaje bya gihanzi nk’uko undi muntu wese yahimbira indirimbo umukobwa bakundana.

“Enyanya’’ - Musinga Joe

Enyanya ni ijambo ryo mu ruririmi rw’Amashi avugwa n’abatuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi bisobanura hejuru. Iri jambo banarikoresheje ubwo bakiraga Chairman wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza bagira bati ‘Kagame enyanya enyanya’, bivuga ngo Kagame ku isonga.

Musinga yabwiye IGIHE ko Enyanya yayiririmbye ashingiye ku byo "Igihugu kimaze kugeraho bigizwemo uruhare n’umuryango FPR Inkotanyi by’umwihariko Perezida Paul Kagame, bityo akangurira Abanyarwanda bose kongera kumutora ngo turusheho kwihuta mu iterambere".

“Umutoza w’Ikirenga” - Intore Tuyisenge

‘Indirimbo Umutoza w’Ikirenga igaruka ku bimaze kugerwaho mu Rwanda byose Tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umukandida w’Umuryanga RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

By’umwihariko iyi ndirimbo igaruka ku butwari bwa Perezida Kagame wemeye gusiga Amerika akaza kurugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

“Inganji” - SSGT Samora Machel(SMS) ft. Mariya Yohana

Ni indirimbo nshya ya SSGT Samora Machel(SMS) yakoranye na Mariya Yohana. Yavuze ko ari indirimbo yahimbiye Perezida kubera ibigwi bye muri politiki. Uyu muhanzi agaragaza ko ari ibigwi bikomeye ashaka gusigasira.

Indirimbo zo hanze…

“Anti-Divorce’’ - Koffi Olomide

“Strawberry On Ice’’ - Emmerson, Davido

“Shutdown” - Spyro ft Phyno

“YBIL (You Believe in Love)’’ - Qing Madi, Kizz Daniel

“Malaika’’ - Teni ft. Bien Aime

“Big Mama’’ - Latto

“Madam Moiselle’’ - Stefflon Don ft. D-Block Europe

“Sexy Wine’’ - Deep Jahi

“Saved by a Psalm” - Govana x Popcaan

“Not Like Us’’ - Kendrick Lamar

“Devil Wears White’’ - Larry Gaaga, Patoranking & ODUMODUBLVCK

“Renegade Remix’’ - Dax Ft. Eminem & Jay Z

“Tobey’’ - Eminem feat. Big Sean & Babytron

“Commona’’ - Tiwa Savage, Olamide, Mystro

“Rodo’’ - Adekunle Gold

“Minding My Business’’ - Korede Bello & Don Jazzy

“Brother’’ Ashidapo ft. Asake

“Visa’’ - Reekado Banks


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages