00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gregoire a.k.a Bay G afatanya ubuhanzi no gutwara abagenzi kuri moto

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 May 2014 saa 07:00
Yasuwe :

Bayingana Gregoire, utwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali ahamya ko kuba akora uyu mwuga bitamubuza gukora umuziki. Bagenzi be ngo bamwubahira ko ari umuhanzi ndetse izina rye rimaze kumenyekana mu bamotari.
Mu kiganiro Bayingana Gregoire, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bay G, yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye Urukundo, yavuze ko ije ikurikira izindi yashyize hanze mu minsi yashize nka: Ntibyari byoroshye, Mana dutabare n’izindi.
Ati: “Hari izindi (…)

Ati: “Hari izindi ndirimbo nashyize hanze mbere y’iyi, hari n’izindi nyinshi nagiye nandika nkazibika. Mfite izindi ndirimbo mu mastudio, nzazishyira hanze mu minsi iri imbere bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

Akenshi iyo ari mu kazi ke atwara abagenzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ni ho ahurira n’ibintu bimutera kwandika indirimbo, yajya mu karuhuko cyangwa aryamye nijoro akandika.

Ati: “Nk’iyo ntwaye abagenzi kenshi ni bwo mpura n’ibintu bituma nandika indirimbo zanjye. Hari igihe ntwara nk’umugenzi namugeza iyo ajya ngaparika gato nkandika ibyo numva binjemo uwo mwanya. Nandika muri telefone nkabibika hanyuma nazabona umwanya nkabihuriza hamwe ngakora indirimbo”

Kuba akora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ntibimubuza gukora umuziki ndetse kugeza ubu yishimira ko abamotari bagenzi be bamaze kumenya izina rye nk’umuhanzi bifashisha abasusurutsa mu gihe bahuriye hamwe .

Ati: “Benshi bakeka ko akazi k’ubumotari kagayitse umuntu atagakora ari umuhanzi . Njye ndi umuhanzi ukiri hasi ariko Imana nimfasha nzamenyekana kandi sinteganya kuzagahagarika n’ubwo nakwamamara. Burya akazi umuntu akora n’ubuhanzi, ni ibintu bitandukanye cyane. Karantunze kandi kuba mbifatanya n’umuziki ahubwo mbona binyubahisha muri bagenzi banjye”

Bay G, mu gihe amaze akora umuziki, nta nyungu ifatika umaze kumugezaho gusa yizeye ko igihe kizagera iyi mirimo yombi ikamwinjiriza amafaranga menshi .

Reba indirimbo Urukundo ya Bay G:

Aya mashusho yafashwe kandi atunganywa na Producer Eliel Sando

Ati: “Ntabwo umuntu atangira gucuruza yunguka miliyoni ku kwezi, inyungu izagenda iza gahoro gahoro. Kugeza ubu umuziki nkora mbifashwamo n’ubushobozi nkura mu kazi ko gutwara abantu ariko nizeye ko igihe kizagera na wo ukanyinjiriza amafaranga menshi.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages