Bamwe batanga urugero ku bivugwa ko iyo Meddy, The Ben, Diamond, Sauti Sol n'abandi iyo batumiwe mu bitaramo byo mu Rwanda bahabwa umurengera kurusha ab'imbere mu gihugu.

Mushoma Joseph (Boubu) uyobora kampani ya EAP, itegura ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda, avuga ko kuba Meddy na The Ben ari bo bahanzi b’abanyarwanda bishyura amafaranga menshi, bitari itonesha ahubwo ko baba barabikoreye.

Hagiye gushira imyaka 10 East African Promoters (EAP) bategura ibitaramo bitandukanye birimo ikiba buri mwaka cya East African Party na Mutzig Beer Fest, yahagaze uyu mwaka.

Mu mateka y’ibi bitaramo byose, hagiye hatumirwa abahanzi bo mu mahanga, bagafatanya n’abandi b’indobanure bo mu Rwanda. Muri 2017 byarahindutse umuhanzi The Ben atumirwa muri East African Party naho Meddy atumirwa muri Mutzig Beer Fest.

Nibo bahanzi ba mbere b’abanyarwanda bonyine babashije kwandika aya mateka nyuma y’imyaka isaga itandatu baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N’ubwo ubuyobozi bwa EAP budatangaza amafaranga aba bahanzi bishyurwa, aba basore bahabwa amafaranga akubye inshuro nyinshi aba yahawe abahanzi basanze mu Rwanda, n’ubwo nabo baba bakunzwe.

Hari abahanzi bamwe na bamwe bo mu Rwanda batishimiye agaciro k’ikirenga kahawe Meddy na The Ben, bavuga ko nta kintu babarusha, ku buryo bakwishyurwa amafaranga y’umurengera, nyamara abasanzwe baba mu Rwanda kandi bakunzwe bakishyurwa make.

Mu kiganiro na IGIHE, umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu yavuze ko Meddy na The Ben nta yandi marangamutima abyihise inyuma, ahubwo aba basore bishyurwa bijyanye n’ibyo bakoreye.

Yagize ati “Ntabwo ari uguhabwa intebe nini, ni ukuyikorera. Ni ukuvuga ngo bafite ibikorwa bakoze. Ntabwo tugendera ku marangamutima. Ufite ibikorwa wakoze, ufite uko witwara muri sosiyete, ufite uko wiyubatse, umuhanzi ntabwo ari izina gusa, tureba ibintu byinshi. N’undi uzabikorera azahabwa uwo mwanya.”

Yongeyeho ko hari abahanzi bakora indirimbo nyinshi kandi nziza, ariko biyambura agaciro kabo, kuko bahora baririmba mu tubari cyangwa ahandi habonetse hose.

Ati “Hari umuhanzi uba ukora ariko yirirwa ahantu hose ahazenguruka. Ngaho ari mu tubari, ngaho ari hehe…ugasanga ni umuhanzi ukunzwe mu gihugu yirirwa agaragara ahantu hose. Ukibaza rero umujyanye mu gitaramo cyo kuri sitade ejo yacurangiraga i Remera, i Kanombe, i Nyamirambo ba bantu ushaka ko bamubona n’ubundi birirwa bamubona buri munsi. Urumva rero biragoye.”

Mu gitaramo cya East African Party kizaba kuwa 01 Mutarama 2019 bongeye gutumira Meddy aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakunzwe muri iyi minsi ari bo; Bruce Melody, Riderman, Buravan na Social Mula.

The Ben ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya East African Party 2017
The Ben ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya East African Party 2017
Meddy ubwo yaririmbaga i Nyamata mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest 2017
Meddy ubwo yaririmbaga i Nyamata mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest 2017
Mushyoma Joseph (Boubu) uyobora EAP avuga ko Meddy na The Ben bihesheje agaciro
Mushyoma Joseph (Boubu) uyobora EAP avuga ko Meddy na The Ben bihesheje agaciro