Indirimbo ziri kuri EP ya Libianca zitandukaniye ku byo yagiye yibandaho mu kwandika amagambo azigize. Igizwe n’indirimbo nka ’In a Way ‘, Angeldemo, W.O.M.S (Weight Of My Shoulder) yakoranye na Blaqbonez na Moliy.
Hariho kandi iyitwa ‘Mistaken’ yakoranye na Oxalade na Chloe, iyitwa People na Jah. Izi ndirimbo zasohotse ku itariki 08 Ukuboza 2023.
Libianca mu kiganiro mbarankuru yagiranye na ‘Spotify’, yasobanuye bimwe mu bikubiye mu ndirimbo zigize iyi ‘EP’.
Yagize ati “Ishingiye ku buzima tunyuramo bwa buri munsi. Guhemukirwa mu rukundo, umwana wanjye n’umukunzi wanjye bamfasha kwibagirwa ibihe bibi nanyuzemo. Umugore nta kintu atakora, aya niyo magambo yanjemo ubwo natangiraga gukora iyi ‘EP’”.
Muri iki cyegeranyo kigufi kiri kuri shene ya YouTube ya Spotify, Libianca yahishuye ko hari ibintu byinshi yari yarahishe yanga ko bimenyekana bireba ubuzima bwe, yashyize mu ndirimbo ze.
Ati “Nandika ibyo benshi batinya kuvuga. Ni gake uzumva abantu bahishura ibihe banyuramo mu rukundo, guhohoterwa n’ubuzima bubi tunyuramo kugeza tugeze ku ntsinzi.”
Libianca yasobanuye ko kuri iriya ‘EP’ yanagarutse ku nkuru zo mu bwana, dore ko yavukiye muri Amerika agakurira muri Cameroun.
Libianca ageze mu myaka y’ubukumi basubiye muri Amerika. Libianca yitabiriye ‘The Voice’ yo muri Amerika yabaye mu 2021. Kuri ubu abarizwa muri 5K Record Limited na Sony Music Entertainment UK.
Libianca mu bihembo bya ‘BET 2023’ indirimbo ye’People’ yamuhesheje igihembo. Ni we muhanzi wo muri Cameroon wanditse amateka ahatana muri ‘BET’ anatwara igihembo mu cyiciro cya’BET Viewers’ Choice Best International Act.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!