Hari hashize umwaka hatanzwe icyifuzo cy’uko iyi nzu yabagamo uyu munyamuziki yahindurwa inzu ndangamurange y’umuziki wa Rumba.
Mu ntangiro z'iki cyumweru ni bwo Minisitiri ufite ubugeni n’umurage mu nshingano Catherine Katumbu Furaha yashyikirije Ikigo cy’Inzu Ndangamurage cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MNRDC) inzu Papa Wemba yabagamo.
Iki kigo ni cyo kizayihindura inzu ndangamurage y’umuziki wa Rumba ndetse hakanubakwamo icyumba kigari gitunganya umuziki.
Jules Shungu Webadio Pene Kikumba wamamaye nka Papa Wemba yagize uruhare runini mu kuvugurura umuziki wa Rumba muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980.
Tariki 15 Ukuboza 2021 uyu muziki wa Rumba washyizwe ku rundi rwego ubwo UNESCO yawugiraga kimwe mu bigize umurage w’isi ugomba kurindwa.
Tariki 24 Mata 2016, Papa Wemba yaguye ku rubyiniro i Abidjan muri Côte d’Ivoire ubwo yari ari kurimba mu gitaramo niryo ryabaye iherezo ry’urugendo rwe rwa muzika yamazemo imyaka irenga 40.
Uyu munyamuziki bamwe bita "Pope of the Sapeurs" yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo La Vie est Belle ‘Life Is Beautiful’ yo mu 1987, Combat de fauves (Wild Games) yo mu 1997 n’izindi.
Abakunzi be bari bamuzi ku mazina atandukanye arimo Mwalimu, M’zée, Jules Presley, Chef Coutumier, Bakala dia kuba, Fula Ngenge, Kolo Histoire, Kuru Yaka, Vieux Bokul, Grand Maya, Ekumani, Elombe, Formateur des idoles, Notre Père n’andi menshi.
Papa Wemba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.
Ni we washinze itsinda rya Viva la Musica mu 1977 yari ahuriyemo na Koffi Olomidé, King Kester Emeneya.
Mbere yaho mu 1969, Papa Wemba yabanje gushinga itsinda rya Zaïko Langa Langa afatanyije na Jossart N’yoka Longo, Evoloko, Pépé Felly na Andy Bimi Ombalé. Yaje kurivamo mu 1974, ashinga iryitwa Isifi Lokolé, naryo yaje kurihagarika akora irindi rya Yoka lokole.
Yari impano yakomoye kuri nyina waririmbaga indirimbo zifashishwa mu mihango yo gushyingura.
Se wa Papa Wemba yari umuhigi waje kuba umusirikare arwanira u Bubiligi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Ababyeyi be bamaze gupfa yatuye mu gace cyitwa Matonge [gafatwa nk’igicumbi cy’umuziki wa Congo] atangira kuririmba abikora nk’umwuga anafata izina ry’ubuhanzi rya Jules Presley.
Papa Wemba yitabye Imana hashize igihe gito akoranye indirimbo na Diamond Platnumz ‘Chacun pour soi’
‘Show me the Way’ indirimbo Papa Wemba yakoze mu 1995 yasohotse kuri album yise Emotion
‘Yolele’ imwe mu ndirimbo za Papa Wemba








Ibitekerezo 0