Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2009 iryo kamba ryambitswe Bahati Grace, 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.
Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo hazatangira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa bazaba baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru bazahurira hagatoranywamo 5 bazahagararira iyi ntara.
Ku itariki ya 11 Mutarama 2015 icyo gikorwa cyo gutoranya Nyampinga kizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu muri Gorilla Hotel.
Ku wa 17 Mutarama 2015 gikomereze mu Ntara y’Amajyepfo muri Credo Hotel, hanyuma tariki ya 18 Mutarama 2015 hakurikireho Intara y’Uburasirazuba muri East Land Hotel naho ku wa 24 Mutarama 2015 ni mu Mujyi wa Kigali muri Sports View Hotel i Remera.
Ibisabwa umukobwa wiyandikisha:
. Kuba ari Umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Igifaransa & Icyongereza).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65
. Kuba atarigeze abyara
Biteganyijwe ko mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.
Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.
Kwiyandikisha mu bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 biri kubera ku rubuga rwa www.missrwanda.rw.



















TANGA IGITEKEREZO