Umumararungu Ange Aline wari wambaye nimero 10 ni umwe mu bakobwa 20 batsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mukobwa kimwe n’abandi twabashije kuganira badutangarije ko bishimiye intsinzi bagize yo guhagararira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.
Umumararungu yahishuye ko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018, bitewe nuko yifuzaga kuziyamamaza muri Miss Rwanda aba aretse gukomeza ahubwo ashaka umurimo aba akora.
Yagize ati”Nakoraga muri restaurant ku Gishushu, maze umwaka nkoramo. Nzakomeza gukora kuko kuba Nyampinga ntibyakubuza gukomeza gukora akazi kawe.”
Yavuze ko abo bakorana ari bamwe mu bamuteye imbaraga zo kwitabira Miss Rwanda kimwe n’abo mu rugo iwabo.
Uyu mukobwa ufata Mutesi Jolly nk’icyitegererezo mu babaye Nyampinga, asobanura umushinga we yavuze ko aramutse atsindiye ikamba yafasha Leta muri gahunda ya“Cashless Economy” ijyanye no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ihererekanya mafaranga ry’ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 20 biyongera kuri 34 batoranyijwe mu zindi ntara. Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe batandatu, Iburengerazuba hatorwa batandatu, Amajyepfo barindwi naho i Burasirazuba hatorwa 15 bose bakaba 54.
Reba ikiganiro twagiranye na bamwe mu bakobwa batsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali barimo na Umumararungu



















TANGA IGITEKEREZO