00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS si irushanwa ry’urwenya cyangwa ikinamico

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 July 2014 saa 08:34
Yasuwe :

Ni ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma riri kubera mu Rwanda. Kuva ryatangira kugeza ubu ibigenderwaho kugira ngo umuhanzi aryegukane bigenda bihinduka gusa icy’ibanze ni ukuba umuhanzi akunzwe na benshi. Ibyo umuhanzi yaba akora byose kugira ngo ashimishe abafana biba byiza iyo yirinze kubizanamo ikinamico cyangwa urwenya.
Mu kiganiro abagize akanama nkemurampaka baherutse kugirana n’abanyamakuru nyuma y’igitaramo cya Live giherutse kubera i Muhanga, babibukije iby’ingenzi (…)

Ni ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma riri kubera mu Rwanda. Kuva ryatangira kugeza ubu ibigenderwaho kugira ngo umuhanzi aryegukane bigenda bihinduka gusa icy’ibanze ni ukuba umuhanzi akunzwe na benshi. Ibyo umuhanzi yaba akora byose kugira ngo ashimishe abafana biba byiza iyo yirinze kubizanamo ikinamico cyangwa urwenya.

Mu kiganiro abagize akanama nkemurampaka baherutse kugirana n’abanyamakuru nyuma y’igitaramo cya Live giherutse kubera i Muhanga, babibukije iby’ingenzi bigenderwaho kugira ngo umuhanzi ahabwe amanota agaragaza uko yitwaye .

Abahanzi bose uko ari 10 icyo basabwa ni ukwerekana ubuhanga bwabo.

Nubwo hari abahanzi bakora ibintu bisetsa abafana kugira ngo bishime haba mu myambarire isekeje, urwenya cyangwa kubakinira ikinamico ku rubyiniro, abagize akanama nkemurampaka bashimangiye ko ibyo byose ari imfabusa dore ko igihabwa amanota kinagenderwaho kurusha ibindi, ni igikundiro abafana baba bafitiye umuhanzi no kwerekana ko azi kuririmba.

Nk’uko Aimable Twahirwa yabitangarije abanyamakuru, mu byibanze bisabwa umuhanzi kugira ngo azabashe kubona amanota meza mu irushanwa, harimo kuba akunzwe n’abafana ariko by’umwihariko ukenewe ni umuhanzi ukunzwe unazi kuririmba kurusha abandi.

Twahirwa Aimable ukuriye akanama kagizwe na Tonzi na Lion Imanzi, yibukije abahanzi n’abanyamakuru ko irushanwa riri kuba atari iry’abantu bazi gutera urwenya cyangwa abakina ikinamico.

Ati, “Turi mu marushanwa yo kuririmba, ntabwo ari irushanwa ry’urwenya cyangwa ikinamico. Turashaka umuntu ukunzwe kandi uzi kuririmba. Hari abaririmba hip hop, RnB cyangwa ikindi cyose”

Akanama nkemurampaka kibukije abahanzi ko irushanwa rya PGGSS atari iry'urwenya cyangwa ikinamico

Umuhanzi uta umwanya we akina ikinamico cyangwa atera urwenya abafana kugira ngo bishime nyamara yagakwiye kuririmba, nta manota ashimishije abona dore ko igisabwa cyane ari ukwerekana ubuhanga bwe mu kuririmba.

Ati, “Umuhanzi icyo asabwa ni ukuririmbira abafana, akabereka icyo ashoboye mu muziki. Hari abaririmba Hip hop, RnB, hari abaririmba mu matsinda, ibyo waba uririmba byose icyo usabwa ni uko tukumva amajwi yawe nk’uko twumva indirimbo yawe kuri radiyo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages