00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusinya kwa Naason na Danny Vumbi muri Bridge byateje impagarara

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 12 September 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Abahanzi Naason na Danny Vumbi baherutse gusinyishwa muri Label ya BRMI ya Bridge Records, ariko basinyishwa Dj Theo, umujyanama w’iyi studio, atagishijwe inama nk’uko we abivuga.
Aganira na IGIHE yavuze ko basinyishijwe ubwo we yari yaherekeje umuhanzi KNC (abereye umujyanama) mu Burundi, aza asabwa gusinya ko aba bahanzi batangira gukorana na Bridge.
Dj Theo yagize ati “Navuye i Burundi nsanga abahanzi barabashyizwe mu murongo banyereka ngo nimbasinyire; ntabwo mbizi ari nzi ko umutoza (…)

Abahanzi Naason na Danny Vumbi baherutse gusinyishwa muri Label ya BRMI ya Bridge Records, ariko basinyishwa Dj Theo, umujyanama w’iyi studio, atagishijwe inama nk’uko we abivuga.

Aganira na IGIHE yavuze ko basinyishijwe ubwo we yari yaherekeje umuhanzi KNC (abereye umujyanama) mu Burundi, aza asabwa gusinya ko aba bahanzi batangira gukorana na Bridge.

Dj Theo yagize ati “Navuye i Burundi nsanga abahanzi barabashyizwe mu murongo banyereka ngo nimbasinyire; ntabwo mbizi ari nzi ko umutoza ari we ushakisha abakinnyi akeneye kuko hari igihe haba hari abakenewe n’abadakenewe”.

Gusa JackRoss, umuyobozi w’iyi Studio ubarizwa muri Canada yabwiye IGIHE ko kuba Dj Theo yari ayaragiye i Burundi bitari guhagarika akazi.

Yagize ati “Si ukuvuga ngo ntitwamubwiye cyangwa se ngo ni ukwirengagiza ahubwo we yari yagiye i Burundi kandi ntabwo akazi kari guhagarara. Amasezerano yari ayazi ni uko gusa yanditswe na Karimu [uwungirije Dj Theo] kandi mu gihe agarutse barayamweretse arasinya n’ubu niwe uyabitse”.

JackRoss, umuyobozi wa Bridge Records

Ku kijyanye n’uko Dj Theo yavuze ko umutoza ari we wishakira abakinnyi bitewe n’abakenewe, JackRoss yakivuzeho agira ati “Ni imyumvire ye, nta muhanzi uba udakenewe mu muziki, umuhanzi wabonyemo impano turamufasha n’iyo yaba adakunzwe muri iyo minsi turamufasha ashobora gukundwa mu gihe gito kuri imbere. Danny Vumbi na Naason ni abantu bafite impano mu gihugu, ibyo ntawe utabishidikanyaho”.

Muri Bridge Records kandi haravugwa amakuru y’uko Dj Theo atavuga rumwe na JackRoss ku kuba yarasabwe kwishyura mudasobwa igura miliyoni imwe n’igice aherutse kwibwa.

Kuri iki kigazo JackRoss yagize ati “Kwibwa imashini [Dj Theo] ushinzwe kuyicunga ahari ntibyumvikana; turacyakora ubushakashatsi ntabwo turafata umwanzuro ariko twarabiganiriye nitubona byanze tuzafata umwanzuro nawe tuzawumumenyesha.”

Twagerageje kuvugana na Naason ndetse na Danny Vumbi ntibyadukundira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages