Adidas yavuze ko uyu mwaka ishobora guhomba miliyari 1,3 y’amadolari ya Amerika biturutse ku kuba itazagurisha imyenda n’inkweto bizwi nka Yeezy byafatwaga nk’ibyahanzwe na Ye.
Adidas yasoje imikoranire yayo na Ye mu Ukwakira umwaka ushize biturutse ku magambo y’ivangura uyu muhanzi yavuze ku Bayahudi.
Nyuma y’iseswa ry’amasezerano, iki kigo cyatangaje ko kizagerageza kugurisha iyo myambaro babanje gukuraho ibyo birango bya Yeezy, banavuga ko kugurisha inkwezo zashyizweho ibirango bya Adidas byabafasha gucungura agera kuri miliyoni 300$ mu byo bishyura mu kwamamaza.
CNN yatangaje ko hari umusesenguzi wayibwiye ko nubwo Adidas yafashe izo ngamba zose, bitazayibuza guhura n’ibibazo bikomeye bitewe no kugerageza gusubiramo iyo myenda.
Uyu musesenguzi yitwa Burt Flickinger, impuguke mu by’ubucuruzi akaba umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri Strategic Resource Group, yavuze ko nta mahitamo meza Adidas afite kuko ubu yaheze mukeragati ku bijyanye n’ibi birango byo ku myambaro no ku nkweto nubwo hari andi makuru avuga ko bashobora gutanga iyo myambaro iriho ibirango bya Yeezy ku buntu.
Ku rundi ruhande ariko Adidas yavuze ko ifite uburyo iri gukora bushobora kuyifasha gucungura agera kuri miliyoni 213$.
Umuyobozi mukuru wa Adidas uherutse gushyirwa muri uwo mwanya avanwe muri Puma isanzwe ihanganiye ku isoko n’icyo kigo, Bjørn Gulden, yemeye ko kuri ubu Adidas itari gukora uko yari isanzwe ikora.
Ati “Imibare irivugira, ntabwo turi gukora nk’uko twagakwiye kuba dukora.”
Mu mwaka ushize Adidas yatangaje ko itandukanye na Ye kubera ko itajya yihanganira imvugo zibiba urwango, ni nyuma y’uko uyu muhanzi yagaragaye mu ruhame yambaye umupira wanditseho amagambo ahengamira ku bazungu ya “Whites Lives Matter” asa n’urwanya ubukangurambaga bwa “Black Lives Matter” bwatabarizaga abirabura bahohoterwa bagakorerwa ivangura ndetse bakanahasiga ubuzima.
Nyuma Ye yanakomoje ku ivangura ryibasira Abayahudi, impamvu ikomeye yashyize iherezo ku mikoranire ye na Adidas.
Iki kigo ku rundi ruhande nticyigeze kigaragaza ko hari ikibazo cy’imikoranire hagati yacyo na Beyoncé ishingiye ku kirango cya Ivy Park nubwo itangazamakuru riherutse kuvuga ko Adidas yahombye 50% bishingiye kuri icyo kirango; ni ukuvuga agera kuri miliyoni 40$.
Adidas yagize iti “Imikoranire yacu na Beyoncé irakomeye kandi iri kugera ku ntego zayo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!