Minisitiri w’Umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza avuga ko Nyampinga w’u Rwanda akwiye kuba asobanukiwe bihagije n’umuco akaba ariyo mpamvu mu guhitamo Miss Rwanda 2015 hazashingirwa ku muco ku kigero cya 80%.
Minisitiri Habineza avuga ko kuba Nyampinga yahagararira u Rwanda atazi umuco nta njyana byaba bifite. Ashimangira ko umuco ari yo ndangamuntu y’Umunyarwanda aho yaba ari hose ndetse ikamutandukanya n’undi muturage wese.
Ubwo Minisitiri yasozaga amasomo y’abana bari mu biruhuko barangije amasomo y’Umuco Nyarwanda yateguwe n’Ingoro z’Umurange w’u Rwanda, yashimiye Miss Akiwacu Colombe wafashije aba bana mu masomo yabo ndetse agaragaza ko iki ari cyo cyerekezo cya Nyampinga w’u Rwanda.
Yagize ati “Ibi byo kuzana Nyampinga w’u Rwanda kugirango ajye muri gahunda z’umuco, ubundi niyo gahunda dufite. Miss w’ubutaha, muri ariya marushanwa yabo, umuco Nyarwanda uzagira 80% y’ibyo bagomba kuba bakora, berekana umuco.”
Yongeye ko ikamba bambika Nyampinga naryo rigomba gutandukana n’iry’amahanga. Ati “Na ririya Kamba ndashaka ko ritazongera kwambarwa kuriya, rigomba kuba ari urugori Nyarwanda. Ni umuco, kubera ko umuco umuco ugizwe n’umurage tuvana ku bakurambere, ibitirano bigomba kuba bike ndetse n’ibihangano.”
Mu byo Nyampinga w’u Rwanda uzatorwa agomba kuzaba azi, harimo gucunda amata, koza ibyansi no gutegura amata, kuvuga ibihozo, kuboha imisambi, kubyina Kinyarwanda, kwambara Kinyarwanda ndetse n’ubundi bumenyi butandukanye ku muco w’u Rwanda.
Miss Rwanda Akiwacu Colombe avuga ko gushingira ku muco hatorwa Nyampinga ari ikintu cy’ingezi ndetse kuri we ngo byari byaratinze.
Yagize ati “ Nk’ubu nabanye n’aba bana, mbigisha kuboha umusambi n’ibindi. Umuco Nyarwanda urisa ku isi hose iyo uhagarariye u Rwnada n’umuco Nyarwanda uba urimo, kuri njye ni ikintu cy’ingenzi ahubwo bari baratinze.”
Akiwacu avuga ko bizaba byiza kubona ikamba rya Nyampinga rikoze Kinyarwanda rishobora kubatandukanya n’abo mu bindi bihugu.
Uru rugori ruzajya rwambikwa ba Nyampinga ruzaba rutandukanye n’urugori umugore yambarira umugabo we. Uru ngo ruzaba ari umwihariko w’urugori rugomba kuranga Nyampinga w’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO